Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Congo n’abazishigikiye by’umwihariko abarwanyi ba FDLR bagabye ibitero mu bice bya Shanje n’ahayikikije muri Teritwari ya Kalehe, batwika inzu z’abaturage n’isoko.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2026, yavuze ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa 04:30 a.m, aho Ingabo za Leta n’abazishikiye bari mu bikorwa byo gusenya Santere ya Shanje.
Kanyuka yavuze ko muri ibyo bikorwa “inzu nyinshi z’abaturage zatwitswe, ndetse n’isoko ryo muri ako gace.”
Avuga ko ibi byatumye abaturage batakaza imitungo, uburyo babonaga ibibatunga ndetse n’ahantu bakoreraga ubucuruzi.
Amasoko y’amakuru avuga ko abarwayi ba Wazalendo, na FDLR bageze muri ako gace n’umujinya mwinshi bagatwika byose basanze.
AFC/M23 kandi yavuze ko kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, saa moya z’ijoro, Ingabo za Congo zakajije ibitero mu gace ka Rugezi muuri Teritwari ya Minembwe hifashishijwe drones.
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ibona ibi bikorwa nko kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, kandi ibi byabaye mu gihe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zari i Goma mu bikorwa bigamije gufasha gushakira umuti wa politiki ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Kanyuka yavuze ko gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu gihe izo ntumwa zari muri Goma “bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.”
Ku kibuga cy’intambara ho AFC/M23 n’Ingabo za Congo bakomeje kurwanira muri Kivu y’Amajepfo.
Ku wa 6 Ukwakira, Ingabo za Congo n’abazifasha mu ntambara barimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bigambye kwambura AFC/M23 agace ka Numbi gaherereye kuri Km 229 kuva muri Teritwari ya Kalehe ugana i Bukavu, gusa amakuru aravuga ko bitarangiye ako gace kakiri mu hantu harwanirwa.
Ibi Kanyuka yatangaje nta ruhande rwigenga rurabinyomoza cyangwa ngo rubyemeze.
Mu mashusho yasakaye, abaturage b’i Shanje batangajwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo, nyuma yo gusanga amaduka yose yahiye ariko ntibavugamo uwaba yayatwitse.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

