Minisitiri w’Ubuzima yagaye abaganga bakoze Jenoside

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yunamiye abaize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaye abaganga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakica abo bagombaga kuvura, avuga ko ubu umuganga wifuzwa ari ufite ubumuntu, ubupfura, n’ubutwari, ubunyamwuga bukaza bubisanga.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ubwo Minisiteri y’Ubuzima na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abo mu nzego z’ubuzima, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.

Urubuga Kwibuka rugaragaza ko ku wa 24 Mata 1994, muri Perefegitura ya Gitarama, Abatutsi bakomeje kwicwa bigizwemo uruhare na bamwe mu Bihayimana n’abategetsi mu nzego zitandukanye.

Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi mu iseminari nto ya St Léon, mu ishuri rya St Joseph, mu iseminari nkuru ya Philosophicum, no mu bitaro bakomeje kwicwa urusorongo n’Interahamwe, zikabicira mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi.

Abatutsi biganjemo abagore n’abana bari bajyanwe i Kabgayi bashorewe n’Interahamwe zibicira mu Bibungo bya Mukinga, ku itegeko rya Majoro Karangwa Pierre Claver wari ukuriye iperereza muri Jandarumori y’Igihugu. Bishwe batwikishijwe lisansi abandi bajugunywa mu misarani ari bazima.

Kambogo Immacule warokokeye i Kabgayi yavuze uko Abatutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro bahuye n’ubuzima bubi kugeza bishwe, nyuma yaho bagambaniwe n’Abihayimana, bakabakura mu bigo by’amashuri no mu bitaro bakajya kwicirwa mu gishanga cya Kabgayi.

Ati “Mwakoze kwibuka abantu bo ku bitaro, muribuka abantu bantu benshi, abarwayi, abaganga kuko hano hari umuntu w’umugore witwaga Nyirahategekimana ngo w’Umumajoro, yishe abantu hano mu bitaro ntushobora kubabara.”

Kambogo avuga ko uwo Nyirahategekimana yazaga akajya yorosora abarwayi baryamye ku bitaro ubundi akabwira umusirikare ati ‘hita wica uyu nguyu’. Abaganga nabo yavuze ko babaga bari ku isiri n’abicanyi ku buryo babereka ahari abarwayi b’Abatutsi aho barwariye bakicwa.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abari abakozi b’iyi Diyosezi muri serivisi zirimo uburezi, ubuzima n’izindi bitanze uko bashoboye ariko aho kubishimirwa barashinyagurirwa kugeza bishwe.

Ati “Uyu ni umwanya wo kwisuzuma natwe tugaharanira kuba abubatsi b’ibiraro bihuza abantu aho kuba inkuta zibatanya.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko kuba abo mu nzego z’ubuzima bahurira mu gikorwa cyo kwibuka ari umwanya mwiza wo kugaya abakoraga muri urwo rwego bakoze Jenoside, bakaba ibigwari ntibatabare ubuzima nk’inshingano zabo ahubwo bakica.

Yagaragaje ko Dr. Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi yari umuganga ariko akamara abantu ndetse agashishikariza abantu kwica abandi kandi ari muganga.

Ati ”Murumva impamvu tugomba kugaya abanyuze mu mwuga wacu bagakora ibintu nk’ibyo. Naha i Kabgayi hari abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yatanze urugero rwa Dr. Niyitegeka Theoneste na Dr. Misago Antoine wavukaga i Shyongwe bombi bari abaganga i Kabgayi ariko bakagira uruhare muri Jenoside ndetse n’inkiko zikabibahamya.

Minisitiri Sabin  yavuze ko abantu bakwiriye kuvana amasomo mu kuba abantu baragize abaganga babi n’abeza, bagakuramo amasomo y’umuganga wifuzwa gusangwa kwa muganga.

Ati “Umuganga wifuzwa ni umuganga ufite ibintu batubwiye bitatu. Afite ubumuntu, afite ubupfura, afite ubutwari, ubunyamwuga bukaza nyuma kuko ubunyamwuga buje budasanga ibyo bwaba butuzuye.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 12 kandi umusozi wa Kabgayi wari wahungiyeho Abatutsi barenga ibihumbi 50. Abenshi bapakijwe imodoka bajya kujugunywa mu mugezi wa Nyaborogo, indi mibiri nanubu ntiraboneka.

Hibutswe abaganga, abarwayi n’abarwazaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu nzego z’umutekano bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yunamiye abaize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri Dr. Sabin n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Abayobozi mu matorero n’amadini bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka

Abo mu rwego rw’ubuzima bifatanyije na Diyosezi Gatolika n’abaturage ba Kabgayi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *