Perezida Kagame yerekeje mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame asohoka mu ndege (Photo Internet)

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa mu nama ivuga ku miyoborere n’imikoranire ya za Leta mu buryo buri ruhande rugira icyo rwungukira mu mubano.

Iyi nama yatangiye imirimo yayo irabera ahitwa Chantilly, umujyi w’ubucuruzi, amateka n’ubukerarugendo uri mu majyaruguru y’umujyi wa Paris muri Km 50.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama yiga kuri politiki y’Isi, (World Policy Conference, WPC), aho aba ari kumwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa WPC wanayitangije, akaba anayobora Ikigo giteza imbere imibanire mpuzamahanga mu Bufaransa kitwa (French Institute of International Relations, Ifri), Thierry de Montbrial.

Perezida Emmanuel Macron arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Abandi banyacyubahiro bari muri iyi nama, ni Perezida wa Sena mu bufaransa, Gérard Larcher, Bartholomew, (Archbishop of Constantinople-New Rome Ecumenical Patriarch), Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, n’abandi barimo Patrick Pouyanné Umuyobozi Mukuru w’Ikigo TotalEnergies.

Abandi bari muri iyi nama uretse abanyepolitiki, ni abakora mu nzego z’uburezi, abakora ubucuruzi, n’abavuga rikijyana.

Iyi nama yitwa WPC iraba ku nshuro ya 18, Perezida Paul Kagame akaza kuba ari mu kiganiro we na Thierry de Montbrial kivuga ko ku buryo Isi iyobowe muri kino gihe, ibibazo bitandukanye bihari bitewe n’Akarere, ndetse n’iterambere Africa igenda igeraho.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’iyi nama ivuga amahitamo yo gucikamo ibice cyangwa gukomeza ubufatanye bw’abatuye Isi: Kongera gutekereza ku miyoborere y’Isi “Between Fragmentation and Interdependence: Rethinking Global Governance.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *