Imiti mishya irimo kwifashishwa mu kuvura Malaria

U Rwanda rwatangiye kuvura Malaria hakoreshejwe imiti mishya

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko cyatangiye kuvura Malaria hakoreshejwe imiti mishya irimo nka Dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pyronardine-Artesunate: ASPY” isanga uwa Coartem umenyerewe mu kuvura iyi ndwara.

Mu Rwanda, uburyo bwo kuvura Malaria bwamaze kuvugururwa kuva mu Ukwakira 2025 kugira ngo bahangane n’udukoko tumaze kumenyera umuti usanzwe wa Coartem.

Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, (RBC) ubu yanatangiye gukoresha gahunda nshya yo gukoresha imiti itandukanye ivura Malaria izwi nka Multiple First-Line Therapies (MFT).

Mu gukoresha iyi miti, umuntu ahabwa umuti bitewe n’agace aba ahereremo.

Minisiteri y’Ubuzima ni yo igena amavuriro n’Abajyanama b’ubuzima imiti bakoresha bitewe n’itsinda akarere kabo kabarizwamo.

Abaturage batangiye kuyikoresha…

Muhawenimana Cecile, wo mu Murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, avuga ko yigeze kurwara Malaria ariko avurwa n’umwe mu muti mushya wa Malaria bituma akira vuba.

Ati “Kuva iriya miti mishya yaza, dusigaye twivuza neza, ubu turwaza Malaria ntitumare igihe kirekire turwaye.”

Uyu avuga ko kubera ko umuti wa Coartem wacitse intege, bituma utabavura vuba ariko uyu muti watumye bakira vuba kandi bagakira neza.

Habimana Pierre Celestin, ni umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Shyorongi.

Uyu avuga ko kugeza ubu na bo batangiye gukoresha iyi miti mishya mu kuvura Malaria, kandi ko bitanga umusaruro.

Ati “Mbere twakoreshaga Coartem, uyu muti mushya wa ASPY, twatangiye kuwukoresha mu kwezi kwa cumi 2025.”

Akomeza ati “Uyu muti tuzajya tuwukoresha buri mwaka ujye ahandi, batuzanire undi.”

Ikigo Nderabuzima cya Shyorongi cyatangiye kuvura abarwayi gikoresheje umuti mushya

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, avuga ko hatangije uburyo bwo kuvura Malaria hakoreshejwe umuti urenze umwe nyuma yo kubona ko uwa Coartem watangiye gucika intege.

Ati “Twavuguruye amabwiriza yo kuvura Malaria .Udukoko twagize ubudahangarwa ku miti twakoreshaga yitwa Coartem, ni imiti igikora ariko yatangiye gucika intege. Icyo gihe twafashe amabwiriza yo kuvura Malaria turayavugurura, twongeramo indi miti ibiri mishya,idasimbura coartem ahubwo yunganira kugira ngo tuyikwirakwize mu gihugu mu buryo bukwiriye.”

Akomeza ati “Ingamba yindi twashyize mu bikorwa, uburyo bwo kuvanga imiti y’amoko menshi kugira ngo tubashe guhangana n’udukoko dutera Malaria.

Mbere twakoreshaga Coartem yonyine mu gihugu hose. Twafashe iyo miti uko ari itatu, tuyizanira rimwe mu gihugu kugira ngo tugende tuyisimburanya mu turere umwaka ku wundi, bitume twa dukoko dukomeje gukora ubudahangarwa tubura uko tubigenza.”

RBC ivuga ko ari gahunda ya Multiple First-Line Therapies (MFT), yashyizweno n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,OMS ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byatangiye gukoresha iyi gahunda.

Ubu buryo bwa MFT bukoreshwa gute ?

RBC ivuga ko mu gushyira mu bikorwa  iyi gahunda, uturere two mu Rwanda twashyizwe mu matsinda atatu.

Buri tsinda rikoresha umuti utandukanye n’ukoreshwa  mu rindi tsinda mu gihe kingana n’’umwaka, nyuma y’icyo gihe  buri tsinda rizajya rihindura  umuti ryakoreshaga, ruhabwe  undi muti wakoreshwaga mu rindi tsinda, ibi bigakorwa  buri mwaka.

RBC isaba abantu kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso bya Malaria.

Umuforomo wo ku Kigo Nderabuzima cya Shyorongi avuga ko umuti mushya bakoresha uvura neza Malaria

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *