RAB yijeje abahinzi gukomeza  kubafasha kubona imashini zuhira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),  cyatangaje ko Leta izakomeza kuba hafi y’abahinzi bahinga ku buso buto, ibafasha kubona imashini zo kuhira binyuze muri nkunganire.

Ibi byagarutsweho kuwa 24 Nzeri 2026, ubwo habaga inama ya tekiniki yateguwe n’ Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB,ihuzaga inzego za leta zitandukanye,abikorera ku giti cyabo,sosiyete sivile n’imiryango nterankunga.

Muri iyi nama, hamuritswe isesengura ryakozwe ku bijyanye n’isuzuma ry’Iterambere rya Tekinoroji yo kuhira ku buso buto binyuze mu mushinga wa “ Twiyubakire-Engage”,ugamije kwegereza imiyoborere n’ibikorwa abahinzi.

Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere twa Muhanga, Nyaruguru na Nyamagabe, na kamwe ko mu Ntara y’Iburasirazuba ari ko akarere ka Gatsibo.

Muri iri suzuma hagaragajwe ko usibye kuba ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo kuhira ku buso buto ikiri nke, abahinzi bakeneye kandi kubona ibikoresho byo kuhira n’ubumenyi bwo kubikoresha no kubibungabunga neza.

Bazi Frodouard  ni umwe mu bahinzi bo mu karere ka Gatsibo,akaba hinga ibigori na soya  muri koperative ahuriyemo na bagenzi be.

Uyu avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho byo kuhira bityo bigatuma batabona umusaruro.

Ati “Ibibazo duhura nabyo ni ibijyanye no kuhira ku buso buto cyangwa bugari.Ibibazo by’imashini dufite. Hari iziger akuri 12 dufite ariko zarapfuye zose, zimaze gupfa tubura ibindi bikoresho bisimbura ibyapfuye kugira ngo zikomeze zikore .”

Akomeza ati “Imbuto abahinzi bazigura zihenze, iyo zitabashije kuhirwa nezani igihombo ku muhinzi.Twasaba ko haboneka uburyo bwo guhindura ibikoresho by’imashini ziba zarapfuye.”

Ubusanzwe leta iha nkunganire abahinzi buhira ku buso buto bakoresha imashini za mazutu na Lisansi ingana na 50%. Ni mu gihe abakoresha ibikoresho by’amashanyarazi bunganirwa 75%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB,Ngendandumwe Jean Claude, avuga ko leta ikwiye gufasha abahinzi kubona  uburyo bwo kwigira badahanze amaso inkunga na nkunganire

Ati “Usaba ko igiciro cys nkunganire kiyongera birumvikana kuko bo bo baba bifuza ko bayibaha 100% ariko ntabwo bishoboka, biba bigomba kugendera ku mikoro y’igihugu. Ahubwo icyakorwa ni uko abantu batarambiriza gusa kuri nkunganire ahubwo abantu barebe uko umuhinzi umwuga akora urushaho kumubyarira inyungu akaba yashobora no kwigurira ibyo bikoresho byo kuhira.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Uwamahoro Frorence, avuga ko leta izakomeza korohereza abahinzi kubona imashini zo kuhira binyuze muri nkunganire bahabwa.

Ati “Ibikorwaremezo byo kuhira bikoresha ibikorwaremezo by’imirasire y’izuba birahenze.Leta yunganira abahinzi ku bikoresho bikoresha lisansi na mazutu 50%.Noneho ikushyirira na 75% ku bikoresho bikoresha imirasire y’izuba kugira ngo tuzamure abantu bayikoresho nubwo icyo giciro kiba kiri hejuru ngo abahinzi babashe kubageraho. Mu mafaranga tuba dufite buri mwaka, hari ibikoresho bigurwa binyuze mummafaranga aba yanyujijwe mu turere , hakaba nkunganire itangwa mu mishinga iri muri RAB irmo SAIP na CDAT.”

Akomeza ati “ Iri sesengura riradufasha kunoza uburyo bukorwa no kureba ngo uruhare rwa buri wese ni uruhe kugira ngi za serivisi zegerejwe abaturage zaibashe gutanga umusaruro, hakaboneka ibiryo bihagije.”

Kugeza ubu mu Rwanda ubuso bwose bushobora kuhirwa bugera kuri hegitari 596,810.

Kugeza mu 2023 hegitare 71,585 zingana na 12%, nizo zimaze gutunganywa.

Biteganyijwe ko  hegitari 132,171 zigomba kuhirwa kugeza mu 2029, hegitari 41,031 gusa (31.05%) nizo zizaba zizaba zuhirwa ku buso buto.

Habaye inama ya Tekini ihuza abafite aho bahuriye n’ubuhinzi
RAB yijeje gukomeza hafi y’abahinzi mu kubfasha kubona uburyo bwo kuhira hagamijwe kongera umusaruro

UMUSEKE.RW

Share This Article