Umwanditsi David Irihose yashyize hanze igitabo yise ‘The Invisible Work’, kivuga ku rugendo rw’umuntu mu ntambara arwana nazo ziganjemo iz’imitekereze n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse n’urugendo rwo kwimenya no kongera kwiyubaka nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’ubuzima bishobora gutuma atakaza icyizere.
Irihose avuga ko abantu benshi mu Isi bahura n’ibibazo bitagaragarira abandi, birimo ibikomere byo mu mutima, inzara, ubwigunge, kwiheba no kwitakariza icyizere bitewe n’ingaruka z’amateka yabo.
Agaragaza ko iki gitabo gishingiye ku rugendo rwe bwite nk’umwana wavukiye anakurira mu makimbirane n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo kugeza abaye impunzi, kikagaragaza kandi uko ibyo umuntu anyuramo bishobora kugira uruhare mu buryo yibona n’uko abona ubuzima.
Mu gutanga ingero z’ibibazo bishobora byugariza abantu ariko abandi ntibabibone, avuga ko hari abana bajya kwiga ariko amanota akabura cyangwa bagatsindwa bitewe n’uko iyo umwarimu yigisha bo hari ibindi biba bibari mu mutwe ndetse bumva n’amajwi adasobanutse.
Avuga ko hari abantu kubana n’abandi binanira kubera uko bakuze n’ibyo bakuriyemo.
Irihose agaragaza ko kwiyubaka bidashingiye gusa ku ntsinzi igaragarira abandi, ahubwo ko harimo n’umurimo ukorwa mu bitekerezo no mu mutima, umuntu agasobanukirwa ibyamubayeho, agahindura imitekerereze, akongera kumenya indangagaciro ashaka gushingiraho ubuzima bwe.
Irihose ati “Igitabo ni nk’ikarita ifasha umuntu guhindura imitekerereze, akava mu buryo bwo gutekereza bushingiye ku kurokoka gusa, akajya mu buryo bwo gutekereza bumufasha kwiyubaka.”
Akomeza agira ati “The Invisible Work yibanda ku murimo w’imbere mu muntu, aho hakaba ariho hashingira ku rugendo rwe bwite mu gutekereza ku bikomere by’amateka, kwimenya no guhindura icyerekezo cy’ubuzima.”
Igitabo kandi gishingiye ku mateka y’umwanditsi wacyo ari we Irihose, wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma akamara imyaka isaga 11 ari impunzi muri Kenya, ari naho yashingiye imiryango ibiri ririmo Unashamed Charity Organisation na Jikubali Africa.
Mu 2024, yarangije amasomo muri Kisii University, nyuma yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi yo gutuza impunzi mu bindi bihugu.
Mu 2026, yatangije gahunda yise 5,000 Futures, igamije gufasha abantu 5,000 b’impunzi muri Afurika no kongera icyizere bafite mu kubaka ubuzima bwabo. Nyura hano ubashe kubona iki gitabo: [ https://acesse.one/s4fhj4o ]







