Ikigo cya Uganda Gishinzwe kugenzura imiti, NDA, rwategetse ko ikinyobwa cyitwa ‘Boisson Énergétique Très Puissante’ gihagarikwa kugurishwa no kunyobwa ku butaka bw’icyo gihugu.
NDA ivuga ko icyo kinyobwa kitemewe muri Uganda kandi ko kgicuruzwa bavuga ko cyongera akanyabugabo mu mibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko isuzuma ryakorewe mu bubiko bw’urwo rwego ryasanze icyo kinyobwa kirimo umuti witwa sildenafil, ariko ibyo bikaba bitanditswe ku gacupa kayo.
Sildenafil ni umuti ukoreshwa muri Viagra, ugenewe kuvura abagabo bafite ibibazo byo gutera akabariro.
NDA ivuga ko uwo muti ukwiye gukoreshwa gusa mu gihe umuntu yawandikiwe na muganga.
Rwamwiri yavuze ko kuwunywa umuntu atabizi bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane,kandi akagira ikibazo, cyangwa akagira ikibazo mu mabanga y’abashakanye cyangwa agatuma igitsina cye gifata umurego umwanya munini cyane.
Iki kigo kivuga ko izo ngaruka zishobora kuba mbi kuruta ku bantu bafata imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin, kuko kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka kugeza ku rugero rushobora kwica umuntu.
NDA yasabye abantu guhagarika kugura, kugurisha no kunywa icyo kinyobwa.
Yasabye kandi uwakinyoye agatangira kugaragaza ibimenyetso by’ibibazo kwihutira kujya kwa muganga.
UMUSEKE.RW

