Nyuma y’imyaka yamaze mu buzima bwo ku muhanda, aho ibiyobyabwenge, inzara, uburwayi n’urugomo byari byarabaye igice cy’ubuzima bwe, Manirahari Ulliel avuga ko yongeye kubona icyizere cy’ejo hazaza nyuma yo gufashwa na Teen Challenge Rwanda.
Inkuru ye yatangiye akiri mu mashuri abanza, ubwo yarwaraga igisebe imyaka irenga itanu, bikamuviramo kuba mu kato no kwiheba bikabije.
Avuga ko bamwe mu bari bamukikije batangiye kumwitaza kubera umunuko w’icyo gisebe, mu gihe umuryango we washakaga uburyo bwose bwo kumuvuza.
Umubyeyi we yabanje kumujyana mu bapfumu, bakeka ko yaba yararozwe. Manirahari avuga ko aho kumufasha, ibyo bamuhaye byatumye arushaho guhura n’uburibwe bukomeye.
Ati: “Bangejeje ku mupfumu, aravuga ati uyu munsi ni ku wa Gatatu, ku wa Gatanu umwana azaba ari muryerye. Ansiga ibintu, ndaribwa cyane, uko ndibwa akavuga ko ari byo biri kumvamo.”
Nyuma yo kuvurizwa mu bapfumu batandukanye ariko bikanga, umubyeyi we yahisemo kumujyana kwa muganga.
Yavuriwe mu bitaro birimo bya Ruhengeri, Nyarugenge, Inkuru Nziza na Roi Fayçal, ariko uburwayi bukomeza kuba ibamba.
Ubuzima bwo ku muhanda
Nyuma y’imyaka ahanganye n’uburwayi n’akato, Manirahari yafashe umwanzuro wo kuva iwabo i Musanze ajya i Kigali.
Yaje kuba mu buzima bw’ubuzererezi, cyane cyane Nyabugogo, aho yaryamaga munsi y’ibiraro hamwe n’abandi bana.
Ni muri ubwo buzima yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge.
Avuga ko yabonaga ko ibiyobyabwenge ari uburyo bwo kwibagirwa ibibazo no kwihanganira ubuzima yari arimo.
Ati: “Umuntu yambwiraga ati ‘umwana ungana nawe anywa urumogi’, nkumva mfite umuhoro nahita mutema, kuko iyo narunywaga numvaga meze nk’uri mu ijuru.”
Ariko ibyo yatangiye kubona nk’uburyo bwo guhunga ibibazo, byaje kumukururira akaga atabashaga kwigobotora.
Avuga ko yahuye n’inzara, kurara hanze, gukubitwa na bagenzi be ndetse no kujyanwa mu bigo byakirirwamo inzererezi inshuro nyinshi.
Igisebe yari afite na cyo cyakomeje kumubera ikibazo.
Ati: “Igisebe cyaranukaga cyane, ku buryo bagenzi banjye ari bo bansabiraga gufungurwa bavuga bati: ‘Iki cyana kiri kutunukira.’ Ibyo byatumye ntangira kunywa rwinshi, nkarenzaho n’inzoga.”
Uko ibiyobyabwenge byiyongeraga mu buzima bwe, ni ko icyizere cy’ejo hazaza cyagendaga kimushiramo.

Ubufasha bwahinduye ubuzima bwe
Manirahari avuga ko igihe yari ageze aho yumva nta cyo agishoboye, yahuye n’abakozi ba Teen Challenge Rwanda.
Avuga ko bamusanze hafi ya Gare ya Nyabugogo anywa ikiyobyabwenge cya ‘Tineri’.
Bamubwiye ko bashobora kumufasha kureka ibiyobyabwenge ndetse bakamuvuza igisebe yari amaranye igihe.
Yemeye kujya muri Teen Challenge Rwanda, ikigo giherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, gifasha abantu bafite ikibazo cy’ububata bw’ibiyobyabwenge.
Manirahari avuga ko aho ari ho ubuzima bwe bwatangiriye guhinduka.
Yafashijwe kureka ibiyobyabwenge, avurwa igisebe yari afite, ndetse yiga umwuga wo gukora amasabune.
Avuga ko ubu atagikenera imbago mu kugenda nk’uko byari bimeze mbere.
Iyo avuga ku mpinduka zabaye mu buzima bwe, ashimangira ko atifuza kongera gusubira ku biyobyabwenge.
Ati: “Ubu ng’ubu, niyo wambwira ko umuti ari inzoga cyangwa urumogi, nakwemerera ngapfa, ariko nkazabona ubugingo buhoraho.”
Manirahari avuga ko ubu afite icyizere cy’ejo hazaza kandi ko yiyemeje gukomeza kwiyubaka.
Ati: “Aho Comfort My People iri hose, ndabashimira cyane. Imana ya Isaka, Aburahamu na Yakobo ibahe umugisha.”

Umubyeyi we yongeye kumwenyura
Ku mubyeyi we, kubona Manirahari yarongeye kuba muzima ni ihumure nyuma y’imyaka myinshi y’ubwoba n’agahinda.
Mukasine Christine wo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze avuga ko yagerageje uburyo bwinshi bwo kuvura umwana we, ndetse akagera n’aho agurisha imirima kugira ngo abone amafaranga yo kumuvuza.
Ati: “Ni bucura bwanjye. Nta ho ntageze muvuza, ngera n’aho ngurisha imirima kugira ngo ndebe ko yakira, ariko uko namuvuzaga ni ko yarushagaho kuremba.”
Avuga ko kuva igihe umwana we yajyaga kuba ku muhanda, yari yarabuze icyizere ko azongera kumubona.
Kongera kumubona noneho yarakize byamushimishije cyane, ku buryo avuga ko ibyishimo yagize byamurenze.
Ati: “Uyu munsi nkimubona nasazwe n’ibyishimo ndarira, nshimira Imana ko ukuguru kwe kwakize, atakinuka, asa neza kandi urabona ko yize imico myiza, azi no gusenga.”
Mukasine avuga ko Teen Challenge Rwanda yabereye Manirahari umubyeyi, ikamufasha mu gihe umuryango wari waragerageje uburyo bwinshi, ariko byaranze ko akira.
Ati: “Aba bantu ntibanzi, nanjye simbazi, ariko bandereye umwana, baramuvura, none dore ukuntu acyeye! Ndabashimira cyane. Nyagasani abakomereze amaboko kandi abahe umugisha.”

Past Willy Rumenera, Umuyobozi wa Comfort My People Ministry mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bafite ibibazo by’imibereho, barimo urubyiruko rufite ikibazo cy’ibiyobyabwenge.
Ati: “Duhumuriza imfubyi tubafasha kwishyura amashuri, duhumuriza abapfakazi tububakira inzu hirya no hino mu gihugu, ndetse duhumuriza urubyiruko rwahuye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Twabonye Imana ikiza benshi cyane.”
Avuga ko bamaze gufasha urubyiruko rurenga 200 kuva mu ngeso mbi zirimo ububata bw’ibiyobyabwenge.
Yongeraho ko bamwe mu bafashijwe basubiye mu mashuri, abandi bakabona imirimo ikomeye hirya no hino mu gihugu.
Muri abo bamaze kwakira harimo Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo, mu gihe mu Rwanda bamaze kugera mu turere dusaga 20 mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge.
Past Rumenera asaba ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo kurera no kurinda abana kujya mu buzima bwo ku muhanda.
Ati: “Ababyeyi bagomba kumenya ko abana bafite uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa. Iyo umwana yitaweho, na we agira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.”
Kuri Manirahari, ubuzima bwo ku muhanda n’ibiyobyabwenge ni ibihe bishaririye yasize inyuma.
Ku wa 2 Ukwakira 2026, Manirahari arasubira mu muryango we nyuma y’amezi atandatu yari amaze muri Teen Challenge Rwanda, afite intego yo gukoresha ubumenyi yahakuye no kubaka ubuzima bushya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gusaba Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma nkeya zigihishe, no gutanga amakuru ku bazicururuza.
Yabivugiye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku wa 26 Nzeri 2026. Wahujwe n’ubukangurambaga bwo kubaka urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko inzoga z’ibyuma zitarashira burundu mu gihugu.
Yagize ati “Haracyari umurizo w’ibyuma. Haracyari utwuma dukeya mureke dufatanye, na two dushire… Biriya bintu byica mu bwonko. Niwumva kwa runaka bari guteka kanyanga uhamagare 114 cyangwa 112 hanyuma baze babisobanure kuko byica abantu.”
Minisitiri Nsanzimana yibukije abantu ko bagomba kureka n’ibindi biyobyabwenge, haba ibyo bitera cyangwa ibyo batumura, kuko na byo bibangiriza ubuzima.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

