Nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ya Portugal agatwarwa n’indege ye kubera kutishimira gushyirwa ku ntebe y’abasimbura, Cristiano Ronaldo nimero ‘7’ yambaraga, yamaze guhabwa undi mukinnyi.
Kurebana nabi hagati y’uyu munyabigwi w’imyaka 41 n’umutoza we, Jorge Jesus, byatangiye ubwo uyu mukinnyi yicazwaga ku ntebe y’abasimbura mu mukino UEFA Nations League uheruka kurangira Portugal itsinze Norvège ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza, Jesus yabajijwe cyane kuri CR7 utari wakinnye, maze asubiza ko nyuma y’ibyaba byose ariko icyemezo cya nyuma cyo gukinisha umukinnyi cyangwa kutamukinisha, ari we ugifata.
Uyu mutoza yavuze kandi ko impamvu atashyizemo Cristiano, ari uko iminota yateganyaga kumushyiramo yasanze akeneye umukinnyi umufasha kugarira bagacunga igitego bari bafite kuruta gushyiramo umukinnyi ukina mu gice gisatira.
Nyuma y’ibyo byose, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ikipe y’Igihugu ya Portugal yatangaje ko nimero uyu mukinnyi yambaraga, yahawe mugenzi we, Rafael Leão ukina mu gice cy’ubusatirizi.
Gutanga nimero kwa CR7 kuje gusanga nawe ubwe abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaratangaje ko icyamuvanye muri uyu mwiherero azagitangaza igihe yagennye nikigera kandi ko abanya-Portugal bose bazamenya ukuri.
Umutoza kandi w’ikipe ya Portugal, Jorge Jesus, yatangaje ko atazakinisha Cristiano ku mukino afitanye na Danmerk muri UEFA Nations League.
Nyuma y’ibi biri kuba byose, abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi, bakomeje kwibaza niba ari cyo gihe cyiza cyo gutesha agaciro CR7 mu gihe abandi nabo banenze uyu munyabigwi ku cyemezo cyo kuva mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu.
Benshi bahamya ko Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi mwiza mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Portugal. Yayifashije kwegukana ibikombe bitatu birimo icya EURO 2016 na bibiri bya UEFA Nations League [2019 na 2025], byose itagiraga.
Mbere y’uko agera mu ikipe y’Igihugu, Portugal nta gikombe na kimwe yari yarigeze yegukana.
Icyo imibare ivuga:
Mbere y’uko CR7 agera mu ikipe y’Igihugu!
Ikipe y’Igihugu nta gikombe yegukanye. Yari ku mwanya wa 43 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA [FIFA Ranking]. Yitabiriye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu.
Nyuma y’uko CR7 ageze mu ikipe y’Igihugu!
Ikipe y’Igihugu yegukanye ibikombe bitatu birimo icya EURO 2016. Yafashe umwanya wa gatatu kuri FIFA Ranking. Imaze kwitabira Ibikombe by’Isi icyenda.



UMUSEKE.RW

