UPDATED: Iran na Amerika bikomeje “gukocorana buri ruhande rugashinja urundi”

Indege za America zakomeje kugaba ibitero kuri Iran nubwo ibi bihugu biri mu nzira yo kuganira

Ibihugu bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran byigambye ko mu mpera z’icyumweru buri kimwe cyagabye ibitero ku kindi mu rwego rwo gusubizanya no kwirengera.

Igisirikare cya Amerika gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) cyavuze ko cyagabye ibitero mu rwego rwo kwirengera kuri radari n’ahayoborerwa indege zitagira abapilote ‘drones’ mu gace Goruk n’ibirwa bya Qeshm muri Iran.

Amerika iti “Twasubizaga ubushotoranyi bwa Iran burimo ibikorwa byo guhanura drones ya ‘U.S. MQ-1’ yari mu bikorwa mu mazi mpuzamahanga.”

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri Aziya, CENTCOM bwatangaje ko ingabo za Amerika zafashe misile ebyiri zo mu bwoko bwa ballistique zarashwe na Iran zigambiriye ibirindiro biri muri Kuwait.

America ivuga ko izi misile zashwanyutse ndetse ko nta we zagizeho ingaruka.

Ubuyobozi bukuru bwa Amerika bukomeje kuba maso kandi buzakomeza kurinda ingabo ibitero bya Iran, ndetse no gushyigikira ko imirwano ihagarara.

Igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda impinduramatwara za Kisilamu (IRGC) cyavuze ko na cyo cyagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika mu rwego rwo gusubiza ku bushotoranyi bwayo.

Amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Iran na Amerika byarananiranye ko agerwaho, buri ruhande rushinja urundi kwikanyiza no gusaba ibigoranye.

Zimwe mu ngingo zagoranye kumvikanaho harimo ko Amerika isaba Iran guhagarika ibyo kugera ku ntwaro za kirimbuzi naho Iran nayo igasaba Amerika gucyura ingabo zose ifite mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko hagira ibivugururwa mu nyandiko y’amasezerano cyane ku ngingo zijyanye n’uburyo inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi yazajya icungwa.

Amerika ivuga ko nta bugenzuzi na bumwe bukwiriye kuba muri ayo mazi, Iran ikavuga ko ari amazi yabo ndetse ntawuzajya ayacamo atabiherewe uburenganzira.

Ibihugu byombi bihora mu gahenge ko guhagarika imirwano katajya kubahirizwa ndetse n’ibiganiro by’ubuhuza bw’ibihugu birimo Pakistan.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article