Kigali – Abantu 22 bakekwaho ubujura batawe muri yombi

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, itangaza ko yafashe abantu 22 bakekwaho ibikorwa by’ubujura. Ni mu gikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura by’umwihariko mu Karere  ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa cyakozwe mu minsi itatu, kuva tariki ya 11-14 Nyakanga 2026, kibera mu karere ka Nyarugenge, mu Mirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Kigali.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko iki gikorwa cyakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abajura babiba by’umwihariko mu karere ka Nyarugenge.

Ati “Muri icyo gihe cy’iminsi itatu tukaba tumaze gufata  22 bagiraga uruhare mu kwiba, yaba aba bashikuza ndetse n’abiba mu ngo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, asaba abaturage gufatanya n’izindi nzego mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Ati “Turabwira abaturage ngo ni bahumure umutekano wabo urarinzwe, ariko bagakorana n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze mu guhanahana amakuru, ndetse no gutahura abakora ibi bikorwa.”

Akomeza ati “Wiba rimwe, ukiba kabiri, uzafatwa kandi uhanwe. Ntabwo ari byiza ahubwo birakenya. Nibashake ibindi bakora birahari bashobora gukora bikababyarira amafaranga.”

Polisi ivuga ko mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Nyakabanda hari abantu bane bakekwaho ubujura bafashwe ku wa 11 Nyakanga 2026, bashikuzaga abantu babategeye mu nzira.

Aba bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Polisi ivuga kandi ko abakekwaho ubujura bane bafatiwe  mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, aho  bibaga bateze abantu bavuye mu kazi bakabambura.

Abandi umunani Polisi ivuga ko yafashe, baturuka mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Bugarama, Umudugudu w’Agasharu, aho bategaga abantu bakabambura ndetse bakiba no mu ngo z’abaturage.

Mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo, ahitwa Kamenge, hafatiwe babiri bategaga abantu bakabashikuza ibyo bafite cyane abavuye mu bikorwa  by’ubucuruzi i Nyabugogo.

Ni mu gihe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mudugudu w’Amahoro naho haftiwe babiri bibaga abantu bigize abashinzwe umutekano.

Aba ngo bajyaga mu tubari dutandukanye bagahimbira ibyaha ba nyiri akabari bagamije kubaka amafaranga.

UMUSEKE.RW

Share This Article