Havutse impaka hagati ya SKOL n’umunyamakuru

Ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka hagati y’Umunyamakuru, Ndahiro Valens Pappy ndetse n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, arushinja gushyira ku isoko inzoga itujuje ubuziranenge.

Muri iki cyumweru nibwo uyu munyamakuru yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, aho yavugaga ko uru ruganda rwa SKOL Brewery Ltd ruri gucuruza inzoga zimwe zitujuje ubuziranenge.

Uyu munyamakuru yavugaga ko bwa mbere yari yatanze amakuru ku ruganda rwa Bralirwa na bwo yerekana icupa ry’inzoga yavugaga ko itujuje ubuziranenge bityo atunguwe no kubona nabwo icupa rya SKOL ririmo inzoga yita ko yuzuye umwanda.

Mu butumwa yabazaga Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ati “Muze mumbwire, uyu mwanda ukunze kugaragara muri izi nzoga ntangaruka wateza ?”

Mu butumwa bwasubizaga ubw’uwo munyamakuru, SKOL Brewery Ltd  yamusabye kuza aho ikorera bagafatanya gukora ubugenzuzi.

Yagize iti “Ubutumwa bwanyu bwatugezeho. Ubuziranenge ni ikintu dushyira imbere. Twifuzaga kugutumira ku ruganda rwacu kugira ngo dukorane isuzuma ry’iryo cupa n’ibirimo muri laboratwari. Watwandikira mu gikari (DM) tukanoza neza gahunda.”

Gusa Ndahiro Valens Papi we avuga ko adashobora kwitaba ubwo butumire ko ahubwo uru ruganda rukwiye kwcarana na RSB bagakora ubwo bugenzuzi.

Ati “Muzigenzura mwebwe ubwanyu se ? Cyangwa ahubwo ikiza  ni uko inzego zibishinzwe zabigenzura.”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri izi mpaka, banenze ubutumwa bw’uyu munyamakuru bavuga ko icupa ry’inzoga rimaze igihe ritabura icyo yise umwanda.

Dr Gamariel Mbonimana wigeze kuba mu Nteko ishingamategeko ari umudepite yagize ati “Ese nk’ubu  SKoL ikureze , ayo ma miliyoni wayakurahe? Ni gute ikinyabuzima cyakurira ahantu hafunze kuriya?”

Uwitwa Neza Rodriguez ati “Mu bumenyi bwa siyansi  (Biologically, Chemically)  ntibibaho ko ikinyamuzima cyaba mu icupa ripfundikiye, byongeyeho mu kintu gisembuye ahatinjira umwuka ngo kibeho gitembera kisanzuye. Ntibibaho. Abantu bajye bahimpa inkuru ariko  banashiyremo ubwenge bwa siyansi. Ibi ni ugusebya produit yundi mubigambiriye.”

Gusa hari n’abandi bashyigikiye ko hakorwa isuzuma kugira ngo harebwe ko iyo nzoga yujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu RSB ntiragira icyo ibivugaho. Gusa ubwo uyu munyamakuru nabwo yashyiraga hanze icupa ry’inzoga ry’urundi ruganda avuga ko itujuje ubuziranenge,RSB yavuze ko igiye kubikurikirana.

UMUSEKE.RW

Share This Article