Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umukunzi wa UMUSEKE watwandikiye adusaba ko abasomyi bamugira inama ku kibazo afitanye n’umugabo we, avuga ko imyitwarire ye imaze kumutera kwibaza ku gaciro asigaye afite mu buzima bwe.
Aragira ati:
“Muraho neza bakunzi ba UMUSEKE. Ndi umugore w’imyaka 31, maze imyaka itanu nshakanye n’umugabo wanjye tubana ubu kandi dufitanye abana babiri.
Mu ntangiriro z’urushako rwacu twabanye neza. Umugabo wanjye yarankundaga kandi akanyereka ko anyishimira. Tukajya dusohokana haba mu birori byo ku kazi ke, umuhuro n’inshuti ze, ubona ko ari ‘proud’ yanjye!
Ariko muri iyi minsi ibintu byarahindutse.
Umugabo wanjye akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Ntabwo ikibazo ari uko azikoresha, ahubwo ni uburyo azikoresha.
Akunda kureba amafoto y’abakobwa, rimwe na rimwe akambwira ati ‘Uyu mukobwa abyibushye neza’ cyangwa akavuga ko uyu cyangwa uriya ‘ateye neza’.
Hari n’igihe ambwira ko umukobwa runaka afite umubiri mwiza kurusha uwanjye.
Nagerageje kumubwira ko ayo magambo ambabaza nkamwibutsa ko ndi umubyeyi ufite inshingano zo kwita ku bana ndetse na we ubwe, ariko akambwira ko mba ndi umuntu utazi gutera urwenya.
Uko yabisubiragamo byatumaga ntekereza byinshi ndetse ntangira kwigereranya n’abo bakobwa.
Ndeba uko nteye nkumva wenda hari icyo mbura cyangwa natakaje gituma umugabo wanjye atakimbona nk’uko yambonaga mbere.
Ndamukunda kandi sinshaka ko urugo rwacu rusenyuka kubera ibyo, ariko sinzi uko azahinduka kuko nkunda kumusobanurira ko ibyo yita urwenya kuri we, njye binsigira ibikomere.
Namusabye kuva kuri izo mbuga nkoranyambaga yirirwa arebaho abakobwa angereranya nabo ariko yarabyanze.
Mungire inama: Ese nzabibwire inshuti ze? Ese nzabibwire abo mu muryango cyangwa niyakire?
Ibitekerezo byanyu byamfasha kumenya icyo nakora.
Murakoze!

