Perezida Kagame afitanye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu

Perezida Paul Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan berekana ikimenyetso cyo gusangira (Photo Internet)

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania aho azaganira na Perezida Suluhu Hassan ku bujyanye n’imibanire y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byavuze ko Perezida Kagame azagera muri kiriya gihugu ku Cyumweru tariki 03 Gicurasi, akaba azaganira na Perezida Samia Suluhu Hassan uheruka gutsinda amatora ya Perezida.

Ibiganiro byabo ngo bizibanda ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ruje nyuma y’igihe ibihugu byombi bibana ariko mu buryo budashyushye nka mbere bitewe no ku dahuza ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania kivuga ko uretse uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Tanzania, ku wa Mbere iki gihugu kizanakira Perezida wa Kenya William Ruto.

Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu z’izi ngendo z’abakuru b’ibihugu bituranye na Tanzania zigamije gutsura umubano, gushimangira ubucuruzi no gukomeza ubufatanye bw’Akarere.

Perezida William Ruto azasura Tanzania kuva tariki 4- 5 Gicurasi, 2026.

Muri uru ruzinduko Perezida Ruto na Perezida Samia bazavuga ijambo mu ihuriro ry’abacuruzi ryitwa Tanzania-Kenya Business and Investment Forum rizabera mu mujyi wa Dar es Salaam, aho abashoramari muri ibi bihugu byombi bazaganira ku mahirwe ahari bashoramo imari muri buri gihugu.

Binateganyijwe ko Perezida Suluhu Hassan azakira ku meza Perezida wa Kenya William Ruto.

Perezida William Ruto mu gusoza uruzinduko rwe azajya i Dodoma, aho biteganyijwe ko azageza ijambo ku bagize Inteko ishinga Amategeko ya Tanzania.

Ikinyamakuru Daily News kivuga ko Tanzania n’u Rwanda byakomeje umubano mwiza, aho hashyizweho Komisiyo ibihugu byombi bihuriyeho yitwa (Joint Permanent Commission, JPC), igamije guteza imbere ishoramari, ibikorwa remezo n’ubucuruzi.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwaguka, kandi bihanga imirimo, binateza imbere ubukungu.

Tanzania na Kenya na byo ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi ni inkingi ikomeye mu mibanire y’ibi bihugu aho nibura nk’uko Ikinyamakuru Daily News kibivuga, ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bwihariye 40% y’ubucuruzi bukorerwa mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) hagati y’imyaka ya 2020 na 2024.

Mu bindi bizavuga nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania ibivuga, ni ubushake bw’ibihugu bitatu Tanzania, Kenya n’u Rwanda mu gukomeza imikoranire mu bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’ingufu bikazagirira akamaro abatuye ibi bihugu.

Perezida Paul Kagame aheruka muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi tariki 8 Gashyantare, 2025, aho yahuriyeyo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC na SADC, icyo gihe ibiganiro byabo byibandaga ku gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri Mata, 2023 nabwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania hagamijwe gukomeza umubano, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *