Nyagatare: Umunyamakuru yagiye gushaka amakuru kuri Bariyeri iri mu Mugudugu wa Rubona ahava akubiswe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyamakuru wa Radio/TV Flash, mu Karere ka Nyagatare Ntirenganya Charles, yakubiswe n’umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi.

Aba basore baba bafite inkoni kuri bariyeri ngo hari ubwo bahohotera abaturage

Ibi byabaye kuri iki Cyumeru tariki ya 18 Nyakanga 2021 saa kumi  z’umugoroba ubwo Umunyamakuru wa Radio/TV Flash na mugenzi we Mukunzi Fidèle bari mu gikorwa cyo gutara inkuru muri uwo Mudugudu.

Aba Banyamakuru bamenye amakuru ko muri ako gace hashyizwe bariyeri iba iriho abasore bagenzura abatubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Aba banyamakuru bari bamenye ko abaturage batandukanye bahanyura batangirwa ndetse  banakubitwa niko kujyaho ngo bamenye ukuri kwabyo.

Aba bombi bagezeyo bahasanga insoresore zafashe ku gatama ari nabwo bahise babatangira. Ubwo bakibona ko basinze bigiriye inama yo kujya kureba Mudugudu, maze bahurira mu nzira.

Umuyobozi w’Umudugudu yabwiye Abanyamakuru ko kuba muri ako gace harashyizwe bariyeri ari amabwiriza ubwabo bishyiriyeho kugira ngo hubarizwe ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Mukunzi Fidèle yabwiye Umuseke ko bamaze kubwirwa na Mudugudu gutyo bahise  bagenda gusa batungurwa no kumva ahamagaye Umuyobozi wa Polisi amubwira  ko yatewe.

Yagize ati “Harimo abasore babiri bafite inkoni, na we yari afite inkoni, hanyuma tugeze hirya turi gutaha ahita ahamagara Umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Karangazi, amubwira ko hari abantu bamuteye atazi biyita Abanyamakuru kandi twamweretse amakarita yacu.”

- Advertisement -

Berekeje ku Muyobozi wa Polisi bagaze mu nzira ebyiri ziri mu Mudugudu wa Gakoma, nibwo basabye kunyura muri imwe muri iyo nzira  ariko Umuyobozi w’Umudugudu ntiyabyemera ahita ategeka izo nsoresore kubakubita, batabarwa n’abaturage.

Ntirenganya Charles yabwiye Umuseke ko abo basore bamukubise nta mpuzankano n’imwe iranga urwego urwo ari rwo rwose  bari bambaye  ndetse ko babanje gukeka ko ari abajura.

Ati “Twageze mu nzira ebyiri ziri  mu Mudugudu witwa Gakoma bisanzwe bihana imbibi, mbaza Umuyobozi w’Umudugudu nti turanyura mu yihe nzira Mudugu? Numva ankubise inkoni y’agatuza, undi musore ankubita inkoni y’akaboko, Mudugudu agiye kunkubita uwo twari kumwe ayifatira mu kirere hejuru.”

Yakomeje agira ati “Ubwo abaturage baba baraje, dukomeza kujya kuri Polisi, Commandant wa Polisi  arambwira ngo banza ujye kwa muganga uzaze gutanga ikirego ejo.”

Uyu Munyamakuru, Ntirenganya Charles yahise yerekeza kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew yabwiye Umuseke ko bataramenya ibijyanye n’aya makuru, ko nibaramuka basanze ari ukuri hakurikizwa amategeko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki ya 15 Nyakanga 2021, cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8, byashyizwe muri Guma mu Rugo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yihanangirije abayobozi bakunze kugaragara bahutaza abaturage bitwaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus avuga ko badasahobora kwihanganirwa.

Minisitiri  Gatabazi yavuze ko Abayobozi bakwiye gufasha abaturage kumva amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariko hatabayeho kubahutaza.

Ntirenganya Charles avuga ko yagiye kwa Muganga nyuma yo gukubitwa

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW