Burera: Igishanga cy’Urugezi kibasiriwe n’inkongi y’umuriro

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, inkongi y’umuriro yibasiye igishanga cy’Urugezi mu Mudugudu wa Gakenke, mu Kagari ka Ruconco mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane inkomoko y’iyi nkongi.

                                   Ahangana na hegitari 10 hibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iki gishanga cy’Urugezi kibarizawamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, inyoni, ibimere n’ibindi bitandukanye, ntiharamenyekana ingano y’ibyangijwe n’inkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Claire yavuze ko batarakusanya ibyangiritse ngo bamenye ingano cyangwa agaciro kabyo kuko bihutiye kubanza kuzimya inkongi ibindi bikaza gukurikira nyuma.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko iki gishanga cy’Urugezi gifatwa nk’ibihaha urusobe rw’ibinyabuzima ruhumekeramo.”

Mayor  Uwanyirigira avuga ko Igishanga cy’Urugezi gisanzwe kibarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi.

Ati “Birashoboka ko haba hari ibyangiritse.”

Iki gishanga gikora ku Turere twa Burera na Gicumbi, abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutiye gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano kuzimya iyo nkongi y’umuriro.

Iki gishanga gikora ku turere twa Burera na Gicumbi. Ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge itandatu muri 17 igize ako Karere.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW