Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umuntu witwaje intwaro yarashe yica abantu 8 abandi barenga 20 barakomereka kuri Kaminuza ya Perm, uwabikoze bivugwa ko ari umunyeshuri.
Amazina y’uwakoze biriya yamenyekanye nka Timur Beckmansurov w’imyaka 18 yagiye kuri Kaminuza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere atangira kurasa atarobanuye.
Abanyeshuri n’Abarimu bikingiranye imbere mu nyubako ya Kaminuza, abandi hagaragaye amashusho basimbuka mu madirishya ngo babashe gukiza ubuzima bwabo.
Polisi yavuze ko yakomerekeje uwakoze biriya ndetse ikaba imufite, bivugwa ko ari umunyeshuri kuri ririya shuri.
Uretse abapfuye nibura abantu 20 bakomeretse.
Perm State University, ni ishuri riri kuri Km 1,300 uvuye i Moscow, ni mu gace kitwa Urals. Mbere imibare yavugaga ko abapfuye ari 8 ariko nyuma imibare iragabanuka bavuga 6.
Hari umwe mu banyeshuri wabwiye BBC ko mu ishuri bari 60 bagerageza gufunga imiryango bakoresheje intebe ngo babashe gucika uwo warasaga.
Ukekwaho gukora biriya yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko nta mpamvu n’imwe ya politiki cyangwa iy’idini yamuteye gukora biriya.
- Advertisement -
Ati “Ibi nabitekerejeho hashize igihe kirekire, hari hashize imyaka none nabonye igihe kigeze ngo inzozi narose zishyirwe mu bikorwa,” gusa ubu butumwa bwari bwasohowe na Reuters bwaje gusibwa.
Haherukaga kumvikana igero cy’umuntu w’imyaka 19 warashe ku ishuri yizeho ahitwa Kazan, akica abantu 9.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
BBC
UMUSEKE.RW