Inteko Nshingamategeko z’u Rwanda na Ethiopia zigiye gusubukura isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda n’iya Ethiopia zigiye gusubukura ibiganiro bigamije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inteko zombi no gutsura umubano w’ibihugu, ni nyuma y’uko  gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye byakomwe mu nkokora n’ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Tigray mu Majyaruguru ya Ethiopia.

Dr. Iyamuremye Augustin na Amb. Lulit Zewdie baganiriye ku isubukurwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inteko zombi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Nzeri 2021, nibwo Perezida w’inteko nshingamategeko umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin na Visi Perezida Dr. Mukabaramba Alvera bari kumwe na Nyirasafari Esperance bakiriye ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda Lulit Zewdie, aho bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Amb. Lulit Zewdie, byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byomb, nk’inteko nshingamategeko ngo banaganiriye ku bufatanye ku mpande zombi.

Ati “Twaganiraga mbere na mbere nk’abantu bagize inteko nshingamategeko, ubufatanye hagati y’inteko zombi haba iy’u Rwanda n’iya Ethiopia. Twari twarateguye amasezerano y’ubufatanye ariko kubera ibibazo namwe muzi bagize mu gihugu cyabo ntabwo twabashije kuyashyiraho umukono, rero twaganiriye uburyo twazabisubukura ayo masezerano agashyirwaho umukono.”

Amabasaderi wa Ethiopia mu Rwanda, Lulit Zewdie, yavuze ko ibiganiro bagiranye bigiye kubafasha kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, yongeraho ko bizashyigikirwa n’amasezerano y’imikoranire azasinywa ku mpande zombi.

Amb. Lulit Zewdie, ati “Twaganiriye byinshi harimo amasezerano y’ubufatanye, yaba ibyo twari twaraganiriye ndetse n’ibishya. Bizadufasha kurushaho guha imbaraga umubano w’ibihugu byacu byombi. Twabivuzeho ndetse n’uburyo byazashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere.”

Ibi biganiro bije nyuma y’aho ibihugu byombi byagaragaje ugutsura umubano hagati yabyo, aho abayobozi bakuru hagati y’u Rwanda na Ethiopia bagiye bagirana ibiganiro binyuranye byagarutse ku ngingo zinyuranye cyane cyane ku bubanye n’amahanga bw’ibihugu byombi.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibi uyu mu minisitiri  yagiriye mu Rwanda mu mpera za Kanama 2021.

- Advertisement -

Nk’uko byashyizwe ku rukuta rwa Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, batangaje ko mu biganiro bagiranye harimo umwihariko w’ibihugu byombi, baganira ku mutekano mu karere n’ibindi.

Kuva mu 2019, Ethiopia ihanganye n’umutwe w’inyeshyamba witwa TPLF wayogoje intara ya Tigray mu majyaruguru y’iki gihugu. Ubwo yari mu kiganiro cyihariye na RBA, Perezida Paul Kagame yavuze ko bibabaje kuba abavandimwe ba Ethiopia bafite ibibazo by’umutekano muke, gusa yirinda kugira icyo avuga niba batanga umusanzu w’ingabo zijya guhangana n’izi nyeshyamba.

Perezida Paul Kagame aherutse kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali aho baganiriye ku ngngo zinyuranye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW