Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 bibera mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere wo mu Murenge wa Munyaga, akaba ari uyoboye by’agateganyo, Uwingeneye Grace yabwiye UMUSEKE ko abanyerondo bumvise amajwi y’uyu mugabo ayibwira ngo ituze, babanza gukeka ko ari abajura bashaka kuyiba gusa basanga ari nyirayo.
Mu gitondo cyo kuwa 25 Nzeri nibwo basanze iyo hene yabyimbye inda y’amaganga kandi yari iri kumwe nuwo mugano niko gukeka ko iyo hene yasambanyijwe.
Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga maze bakeka ko yayisambanyije.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo akorweho iperereza .
Yavuze kandi ko nta bibazo byo mu mutwe azwiho gusa ko asanganywe ibikorwa by’ ubusinzi, bikaba ari byo bikekwa kuba ari byo byabimukoresheje.
Uwingeneye yasabye abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no kwiyubaha.
- Advertisement -
Yagize ati “Turagira inama abaturage yo kwiyubaha cyangwa bakirinda ibikorwa by’urukozasoni.”
Amakuru avuga ko nta yindi myitwarire idanzwe azwiho bityo bigakekwa kuba ubusinzi bwamukoresheje.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW