Muhanga: Abatuye Umudugudu wa Kabingo barataka inzara

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 batishoboye, batuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Muhanga babwiye UMUSEKE ko inzara ibamereye nabi ngo iyo babonye ibiryo bahitamo kurya n’ijoro byagera ku manywa bakabwirirwa.

Abenshi mu batuye uyu Mudugudu bafite ubumuga batewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu Mudugudu utuwemo n’imiryango 16, ukaba ugize n’umubare munini w’abakecuru bapfakajwe na Jenoside, Muri Stock zabo, ufite ibiryo byinshi muri bo, afite ibiro 3 by’ibirayi, n’ikilo kimwe cy’ifu ya kawunga cyangwa ifu y’imyumbati.

Abatuye uyu Mudugudu bavuga ko kubera kutagira aho bahinga ndetse no kuba batarorojwe bibagiraho ingaruka zo kutabona ibiryo bafungura.

Aba bakecuru barimo abafite ubumuga batewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bashimira Leta yabatuje mu nzu nziza, zirimo umuriro w’amashanyarazi n’ibigega by’amazi. Gusa bakavuga ko nta muntu muri bo worojwe kuko usibye guhabwa Inka, nta nkoko, inkwavu, ihene cyangwa ingurube bagira.

Bakavuga ko ibi byose byatewe nuko batagira ahantu Ubuyobozi bwabateganyirije bagomba kororeramo amatungo.

Mukakigeri Jeanne ati:”Ko uje kudukorera ubuvugizi ku manywa, hari impumuro y’ibiryo wumva? iyo tubonye ibyokurya duhitamo kubirya n’ijoro kubera ko ntawatora agatotsi atariye.”

Uyu mubyeyi avuga ko nta muntu numwe ugira munsi y’urugo, kuko n’isambu Ubuyobozi bwabahaye ari kure y’aho batuye ku buryo kugerayo bajyanye ifumbire bitaborohera kubera ubumuga bafite.

Munyentwari Olivier avuga ko iyo bashatse korora amatungo magufi, Ubuyobozi bubangira buvuga ko inzu bahawe atari izabo kandi ko batemerewe kuzororeramo.

- Advertisement -

Ati:”Inzu tubamo ntituzifiteho uburenganzira bwo kuzitangaho ingwate muri Banki kuko zitwa iza Leta nta cyangombwa cyazo kitwanditseho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Rwakana Karamuka John avuga ko nta makuru bari bafite ko aba baturage bashonje, akavuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bagishakire umuti.

Yagize ati:”Abenshi mbabona baje hano ku Murenge gufata inkunga y’ingoboka, twari tuzi ko badafite ikibazo cy’ibiryo ndaza kubasura.”

Aba babyeyi bavuga ko igihe baherutse guhabwa ibiryo na AB Bank mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2021, bakavuga ko icyo gihe ari nabwo babonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge azanye n’abakozi b’iyo Banki kubaha ibiryo.

Mu byifuzo byabo, bavuga ko bashyirwa ku rutonde rw’abantu bakwiriye guhabwa Inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo bazajye bareka guhora bategeye amaboko Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo.

Abatuye uyu Mudugudu bavuga ko baherutse ubufasha bw’ibiryo mu kwezi kwa Gicurasi 2021.
Muri stock zabo hari abadafite n’ikilo kimwe cy’ifu.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga