Ngororero: Umugore bamusanze mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwamahoro Odiya  uri mu kigero cy’imyaka 21, yasanzwe mu nzu ye  yari atuyemo ari mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo  kuwa 26 Nzeri 2021, bibera mu Murenge wa Kabaya, mu Kagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Bitare mu Karere ka Ngororero.

Amakuru avuga ko umugabo wa nyakwigendera babanaga mu buryo butemewe n’amategeko witwa Hakizimana  w’imyaka 27 ari we wamubonye mbere avuye ku kazi asanzwe akora  ko kugemura amandazi ahantu hatandukanye muri ako gace.

Hari amakuru kandi ko hari hashize icyumweru  uyu muryango uri mu ntonganya, umugore ashinja umugabo kudahaha mu gihe umugabo nawe yashinjaga umugore gutaha igicuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero,Ndayambaje Godfroid yemeje iby’aya makuru avuga ko  bayamenye ndetse ko inzego zitandukanye zatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.

Yagize ati “Iki kibazo cyabaye uyu munsi [avuga  ku munsi w’ejo]i , ni bwo hamenyekanye amakuru ko Uwitwa UWAMAHORO Odiya ufite imyaka 21 yiyahuriye munzu yabagamo akoresheje umwenda bakenyera mu ijosi.”

Ndayambaje yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahageze kugira ngo rutangire iperereza kuri urwo rupfu.

- Advertisement -

Ni mugihe umurambo wa nyakwigendera wahise  ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kabaya .

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW