Nyarugenge: Hatangijwe igikorwa cyo gutoragura udupfukamunwa harengerwa ibidukikije

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara,AKagari ka  Tabaro  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda wo  gutoragura udupfukamunwa,hagamijwe kwirinda ingaruka zishobora guterwa na two ariko hanarengerwa ibidukikije.

Gutoragura udupfukamunwa, abaturage bavuga ko bigiye gufasha kwirinda umwanda twashoboraga gutera n’indwara zitandukanye.

Iki gikorwa  cyatangijwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera ibidukikije ndetse n’ikigo gishinzwe gutwara no gukusanya imyanda imyanda cya COPED.

Muri iki gikorwa , udupfukamunwa turakusanywa, tugashyirwa mu isashi ya purastiki maze Umujyanama w’ubuzima akatujyana ku kigo nderabuzima aho nabwo dushyirwa ahantu tudashobora kugira ingaruka mbi ku muntu ndetse no ku bidukikije.

Dufatanye Jean Bosco, ni umuturage wo mu Kagari   ka Tabaro, yavuze ko kuba hatangijwe iki gikorwa , bigiye gufasha kwirinda umwanda twashoboraga gutera ndetse n’indwara  zitanduknye kandi hanabungabungwa ibidukikije.

Yagize ati” Ikibazo cyabaga gihari , wabonaga ko imbogamizi ari ahantu tujya kuko umuntu yadushyiraga ahantu hose abonye.Isomo nkuyemo ni uko agapfukamunwa nzajya nkoresha, nzajya nkashyira mu gasashi kako ku mwihariko nka nakabika ahantu humwihariko hitaruye.”

Yakomeje agira  ati “Kuriya tuduta ahantu hose tubonye, dushobora kwangiza ibidukikije kandi tukaba twagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko  iki gikorwa cyakozwe hagamijwe kwirnda umwanda ariko no kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’umuganda twakoze cyo gutoragura udupfukamunwa ku mpamvu zigera kuri eshatu.Iya mbere ni ijyanye n’ubuzima, ni ukuvuga harimo isuku no kurengera ubuzima.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Hari aho usanga abantu batwambara, twamara gusaza bakagenda batujugunya ahabonetse hose maze tukaba umwanda.Niyo mpamvu twafashe iki cyemezo kugira ngo tubukureho nk’umwanda ariko kandi turinde n’abaturage bacu COVID-19.Kuko umwana ashobora kugatoragura kandi karakoreshejwe n’umurwayi wa COVID-19.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujugunya udupfukamunwa ahantu aho ahari ho hose ariko kandi anabasaba gukomeza gushyira imbaraga zo kwirinda COVID-19.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali  kandi kigizwemo uruhare n’Abajyanama b’ubuzima.Aho bazajya bajya kuri buri rugo, bakusanya udupfukamunwa maze badutware ku kigo nderabuzima, nyuma  tukazabyazwamo ibindi bintu bitandukanye.

Ubu bukangurambaga biteganyijwe ko buzarandura umwanda uterwa n’udupfukamunwa
Abaturage basabwe kwirinda kujugunya udupfukamunwa ahantu aho ahari hose.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW