Burundi: Hashyizweho ingamba zo guhana abakorana n’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda

webmaster webmaster
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Ntara ya Cibitoke muri Komine ya Bukinanyana, Abategetsi, Igipolisi n’Igisirikare bagiranye inama n’abaturage yabereye muri Zone ya Bumba basaba gutunga urutoki umuntu wese ukorana n’abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda bafite ibirindiro mw’ishyamba rya Kibira.
Ifoto ya zimwe mu yeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu Kibira

Ni mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize aho abaturage bo muri Bukinanyana basabwe kuryamira amajanja no gutanga amakuru yose ashoboka kuri izo nyeshyamba, abatuye muri Komini Bukinanyana ariko bo bemeza ko bakunda kubona abitwaje intwaro baherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru b’Uburundi cyangwa Abapolisi hamwe n’Urubyiruko rw’Imbonerakure.

Igisirikare cy’Uburundi kivuga ko kirimo gikora ibikorwa byo kwirukana abo bitwaje intwaro bakunda guteza umutekano mucye haba mu Burundi no mu Rwanda.

Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi wa Komine ya Bukinanyana, Christian Nkurikiye, yatangiwemo ubutumwa bujyanye n’umutekano mw’ishyamba rya Kibira, hari haciye iminsi humvikanye urusaku rw’amasasu rwahuje inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda hamwe n’Ingabo z’Uburundi.

Mu bitabiriye iriya nama hari uwabwiye SOS Media Burundi ati ” Musitanteri yadusabye gutunga urutoki ku muntu wese ukorana n’izo nyeshyamba .yemeye ko bazahanwa bihagije.”

Bamwe bavuga ko batarasobanukirwa ibyo babwirwa n’abategetsi. bemeza ko bamwe mu basirikare n’abapolisi hamwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure bakunze kugaragara bari kumwe nizo nyeshyamba.

Uyu ati ” Biragoye kubimenya neza, ku ruhande rumwe, abategetsi batubwira ko ako gatsiko ari ako kurwanywa ariko ku rundi ruhande tukababona batemberana na bamwe mu basirikare b’Uburundi rimwe na rimwe mu modoka za gisirikare.” Niko yavuze

Christian Nkurikiye, Umuyobozi wa Komine Bukinanyana yemeje ko azi ko bamwe mu baturage bajya guhaha ibiribwa mw’isoko rya Ndora kugira ngo babigemurire izo nyeshyamba .

Yagize ati “Turabizi ko haribamwe badashaka kureka gukorana nizo nyeshyamba, ibihano birateganyijwe.”

Yabibukije ko intambara zabaye mu cyumweru gishize mu Kibira zigahitana abantu abandi bagakomereka, ababwira ko Igisirikare kirimo gikora ibikorwa byo guhashya izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda.

- Advertisement -

Hashyizweho itsinda ry’abaturage bashinzwe gukorana n’abasirikare mu rwego rwo guhashya izo nyeshyamba.

Mu minsi ishize mw’ishyamba rya Kibira hafi y’amakomine ya Mbayi na Bukinanyana habereye intamabara yaguyemo inyeshyamba 9 zivuga Ikinyarwanda abandi 13 bafashwe n’Igisirikare cy’Uburundi, bafungiwe i Bujumbura.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW