Nyamagabe: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yakebuye abagabo n’abagore bumva nabi uburinganire kuko bisubiza inyuma urugo aho kuruteza imbere, yabwiye abagore ko uburinganire bitavuga gutaha ijoro cyangwa gukubita abagabo.
Ubwo mu Mudugudu wa Karumbi, mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu Cyaro n’umwana w’umukobwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri w’iyi Ntara, Mme Kayitesi Alice yakebuye abantu bumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye ko iyo bivuzwe atari ukwigaranzura abagabo ko bibaye byaba ari ukumva nabi ikijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo turi mu kwezi kwahariwe ikijyanye no kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu byiciro butandukanye umugore wumva ko uburinganire ari ugusuzugura umugabo, kumukubita kugenda agataha ijoro ntabwo ari byo.”
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Karumbi bavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye hari ababyumva nabi bigatuma bakora ibidakwiye.
Umwe ati “Ubu hari abagore babyitwaje bakaremera, wavuga wumva ko uri kumuhana akakumvisha ko ajya kukurega kuri RIB icyo gihe rero kuko wumva ko aramutse agiye kukurega bagufunga, ugahitamo kwicecekera.”
Mugenzi we na we yagize ati “Kuri iki gihe byarakomeye umugabo ni ukwitwararika, hari abagore bumva nabi uburinganire bakabyitwaramo uko bidakwiye bumva ko ari ugusuzugura umugabo ariko bidakwiye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abaturage ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari Politiki ya Leta igamije gufasha umuryango, abantu bakagira uruhare n’uburenganzira bungana bakareka kubuzwa uburenganzira kuri kimwe cyangwa ikindi.
Ati “Niba hari ababyumvise nabi ntabwo ari ibintu twashimira, ndetse turabica intege cyane kandi tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo byo gukomeza kumvikana muri ubwo buryo, ariko no kurundi ruhande hari abagabo bumva ihame ry’uburinganire bakumva ko ari uburyo bwo kubatsikamira ntibashake kubyumva kandi nta kindi cyakozwe, rero ibyo byose bijyana no kwigisha impande zombi ari abagabo n’abagore bakumva ihame ry’uburinganire.”
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’indi miryango nka Profemmes -Twese hamwe bashishakariza abaturage uburinganire n’ubwuzuzanye ko ari uburyo bwiza bwo kuba umuryango wanatera imbere nk’umugabo n’umugore bafatanyije, mu Karere ka Nyamagabe mu gukomeza guteza imbere abaturage bashyize mu bikorwa gahunda ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ya Girinka mu nyarwanda banoroza inka abaturage babiri.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE