Turababona biyamamaza kuba Abajyanama, bazatorwa gute? Bazafasha iki Uturere batowemo?

webmaster webmaster

Amatora y’inzego z’ibanze ararimbanyije, ubu hakurikiyeho itorwa ry’abagize Njyanama z’Uturere, abatorwa ni 17 nibo bitezweho gutanga umurongo ngenderwaho mu miyoborere y’Aturere, bagashyiraho amabwiriza yihariye abaturage bagendera, bazanakurikiranira hafi imikorere ya Meya (Mayor) bazabaza bitoyemo n’abandi babiri bazazamukana na we muri Nyobozi.

Abajyanama Rusange bazatorwa na Njyanama yo kurwego rw’Umurenge

Imibare UMUSEKE ukesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) igaragaza ko hari Abakandida basaga 1,461 biyamamariza kujya muri Njyanama z’Uturere, harimo abagore 558 bazatorwamo 30% bangana n’abajyanama 5 muri 17, aba bakandida biyamamaza barimo kandi abagera kuri 903 bazatorwamo abajyanama rusange, umunani muri buri Karere.

Imigabo n’imigambi ni yose ku bakandida bahatanira kujya muri njyanama z’Uturere. Juventine Muragijemariya asanzwe ari Umunyamakuru ni umwe mu bakandida mu bagore bazatorwamo abajyanama batanu b’abagore muri njyanama y’Akarere ka Rulindo, avuga ko arajwe inshinga no gufasha abagore kwigobotora ingoyi y’ubukene.

Ati “Rulindo ni kamwe mu Turere tutaratera imbere, umugore iyo ateye imbere n’umuryango uba utera imbere, nasuye Imirenge imwe n’imwe nsanga abagore barakora ariko amafaranga bakoreye ntibayakoreshe neza, rero bakwiye kwigishwa kuyabyaza umusaruro.

Hari abana benshi bajyanwa muri Kigali mu mirimo yo mu ngo kubera ko aka Karere kahegereye, abana bakwiye kwiga. Mu bindi nakora ni uburyo amakuru atangazwa kuko biracyari hasi.”

Abandi bakandida barimo abakora imirimo itandukanye yo kwikorera n’abakora akazi ka Leta, nka Jean Paul Mbarushimana, uhatanira kujya muri Njyanama y’Akarere ka Gakenke, akaba asanzwe akorera Urwego rw’Umuvunyi,

Nubwo biyamamariza kujya muri Njyanama z’Uturere, abantu ntibasobanukiwe uburyo bazatorwamo kuko ubusanzwe batorwaga n’abaturage, ariko kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19 ntabwo bazatorwa mu buryo butaziguye, ahubwo bazatorwa mu buryo buziguye.

 

Niba umuturage atazatora bazatorwa na nde? Bazatorwa bate?

- Advertisement -

Mu gusubiza ibi bibazo, UMUSEKE, wagiranye ikiganiro cyihariye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, abanza kudusobanurira Abajyanama batorwa abo ari bo.

Ati “Abajyanama ni bo bayobora Akarere, bagashyiraho amabwiriza abaturage n’Akarere kagenderaho, ndetse bagakurikirana imikorere n’imiyoborere ya Komite Nyobozi y’Akarere igizwe na Meya n’abamwungirije babiri. Inama Njyanama izaba igizwe n’abantu 17, harimo abajyanama rusange 8, abajyanama batanu bihariye b’abagore mu kubahiriza 30%.

Hiyongeraho umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, aba batatu baratowe bategereje bagenzi babo. Umujyanama wa 17 ni uhagarariye abikorere, we akaba ahari kuko batorwa byihariye.”

Abajyanama batanu b’abagore bazatorwa ku wa 13 Ugushyingo, 2021, batorwe n’abagize Njyama z’Imirenge yose igize Akarere, hiyongeyeho abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Ku ruhande rw’Abajyanama rusange umunani (8), bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu y’abikorera ku rwego rw’Akarere.

 

Meya n’abamwungirije bazatorwa bate? Na nde?

Nyuma y’uko Uturere tumaze kubona Abajyanama bose 17, hakurikiraho gutora Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’abantu batatu, ari bo Umuyobozi w’Akarere (Mayor), uwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Iyi komite na yo izatorwa na bya byiciro byose byatowe twavuze harugu bizaba byitoyemo Abajyanama 17 bivuze ko hazasigara Abajyanama 14, na Komite Nyobozi y’Akarere izatorwa tariki 19 Ugushyingo, 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, asobanura icyo kujya muri iyi komite bisaba.

Abisobanura atya, ati “Utorerwa kujya muri Komite Nyobozi y’Akarere igizwe na Meya n’abamwungirije, agomba kuba ari muri Njyanama y’Akarere, agomba kuba afite imyaka 25, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), n’uwarangije ayisumbuye mu gihe bigaragara ko afite ubunararibonye na we yakwiyamamariza kuba muri Komite Nyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yakomeje asobanura ko aba Bajyanama b’Uturere badahembwa kuko bakora mu bwitange, gusa hari igihe ngo bahabwa insimburamubyizi, itike, n’ibindi iyo hari gahunda runaka bagiyemo mu nyungu z’Akarere.

Abahembwa mu Bajyanama ni batatu baba baratorewe kujya muri Komite Nyobozi y’Akarere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yasobanuriye umuseke imigendekere y’amatora ya njyanama z’uturere

 

Meya n’abamwungirije beguzwa ryari? Beguzwa na nde?

Abatorewe kujya muri Komite Nyobozi z’Uturere uko ari batatu muri buri Karere baba bafite inshingano bagomba kuzuza harimo kwita ku iterambere n’imibereho myiza y’abatuye Akarere, mu gihe cyose bigaragara ko batujuje inshingano bareguzwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Chareles Munyaneza, arasobanura uko bigenda.

Ati “Hari itegeko rigenga imikorere y’Akarere n’inshingano za Komite Nyobozi, mu gihe batujuje inshingano bashinzwe bagatakarizwa icyizere na Njyanama y’Akarere bareguzwa. Meya iyo yegujwe cyangwa yeguye ku giti cye asimburwa n’umwungirije ushinzwe ubukungu.”

Akomeza avuga ko mu gihe hari umwe muri Komite Nyobozi uvuye mu nshingano, bitarenze iminsi 30 hagomba kuba habaye andi matora asimbuza uwavuye mu mwanya, utorwa agomba kuba umwe muri ya Njyanama y’Akarere yatowe.

Kwiyamamaza ku bahatanira kujya muri Njyanama z’Uturere birarimbanyije, NEC yashimye uburyo abakandida bari kwitwara, gusa ngo hari bake berekenye ibirango by’amashyaka babarizwamo mu kwiyamaza kandi bitemewe.

Aya matora y’inzego z’ibanze agenewe ingengo y’imari igera kuri miliyari 1.9Frw, akaba yakagombye kuba yarabaye muri Gashyantare na Werurwe 2021, gusa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi n’u Rwanda yarasubitswe.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere, Intara n’Igihugu bizatangazwa bitarenze tariki 26 Ugushyingo, 2021, hakazakurikiraho raporo rusange y’amatora izatangazwa mbere y’uko umwaka urangiira.

Abatowe bazatangira manda y’imyaka itanu bakimara kurahizwa.

Uyu YARI umuyobozi wungirije w’Akagari arashaka kuba Umujyanama Rusange w’Akarere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW