Perezida Museveni yikomye abayobozi b’idini ya Islam bashuka abakiri bato kwiturikirizaho ibisasu, avuga ko abantu nka Sheikh Nsubuga ari ingurube ndetse ko ari bo bakwiye kwituritsa ubwabo.
Ku wa Kabiri Umujyi wa Kampala wakozwemo ibitero bibiri, kimwe cyakozwe hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga Amategeko ikindi hafi y’ahari Ibiro bikuru bya Polisi.
Umutwe witwa Leta ya Kisilamu (IS) wigambye iki gitero.
Perezida Museveni mu burakari bwinshi, yavuze ko abakora iterabwoba bari kwishyura hanze kuko inzego zirirwanya n’ibikorwa remezo byo guhangana na ryo ubu bimeze neza ugereranyije no mu 2018 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni burimo kwamagana cyane abayobozi ba Islam bashuka urubyiruko we yita Abuzukuru, gukora ibitero by’ubwiyahuzi.
Perezida Museveni yavuze ko uwitwa Mansoor Uthman ari we witurikirijeho igisasu ku Biro Bikuru bya Polisi, naho uwitwa Wanjusi Abdallah yiturikirizaho igisasu hafi y’ahakorera Inteko ishinga Amategeko, bombi yabise Inguru.
Ati “Barigaragaza mu gihe twiteguye guhangana n’iterabwoba ryo mu Mijyi. Bazicwa. Iterabwoba ryo mu cyari twaritsinze mu 2007, muri Pariki ya Semliki.
Abaguye mu bitero by’ubwiyahuzi mbafata nk’inzirakarengane zidafite ikerekezo zashutswe.
Ingurube nyazo ni abantu nka Nsubuga, wiyita ko ari Sheikh (umuyobozi w’Umusigiti) ushuka abana bo muri Lweza. Niba kwiturikirizaho igisasu bizajyana umuntu aheza, (Jaanaa), nabanze yituritse ubwe atange urugero aho koshya abana bato.”
- Advertisement -
Perezida Museveni yavuze ko abatuye Uganda bagomba gukaza ingamba bakaba maso, ibyuma bisaka bigashyirwa ahantu hose hahurira abantu benshi nko mu isoko, ahaparika imodoka, kuri hoteli, ku misigiti ndetse no mu nsengero.
Yavuze ko kuva Gen. Katumba Wamala yaraswa n’abantu batazwi, ibyihebe 7 byishwe byanze guhagarikwa n’abashinzwe umutekano, abantu 81 batawe muri yombi.
Ibetero by’ubwiyahuzi byo ku wa Kabiri i Kampala byahitanye 3 bari bitwaje ibisasu n’abaturage batatu b’inzirakarengane barimo Abapolisi 2.
Museveni ashinja umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukorera mu Burasirazuba bwa DR.Congo witwa Allied Democratic Forces (ADF) kuba inyuma y’ibi bitero, ndetse ngo amakuru yizewe yatanzwe n’umwe mu byihebe wafashwe yakomerekejwe, nyuma akaza gupfa.
Uyu ngo ni na we wavuze amazina yose y’abo bari kumwe mu kugaba biriya bitero.
Asoza ubutumwa bwe Museveni yagize ati “Ibisasu bitatu (Improvised Explosive Devices, IED) byaratahuwe bitaraturika harimo kimwe cyabonetse none (ku wa Kabiri). Ibyihebe byaduhamagaye, natwe turaje tubitabe.”
https://p3g.7a0.myftpupload.com/ibisasu-byaturikiye-i-kampala-hafi-yinteko-ishinga-amategeko-no-ku-biro-bya-polisi.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW