Gisozi: Bamaze imyaka itatu basaba guhabwa ingurane nyuma yo gusenyerwa inzu

webmaster webmaster

Bamwe mu bari batuye mu Murenge wa Gisozi,Akagari ka Musezero mu Mudugudu wa Nyakariba bakaza gusenyerwa inzu babwirwa ko batuye mu manegeka bavuga ko bagiye kumara imyaka itatu bategereje guhabwa ingurane y’inzu zabo.

Aba bavuze ko bakorewe akarengane mu gusenya inzu zabo kuko mbere bari barabwiwe ko badatuye mu manegeka ariko baje gutungurwa no kubona inzu zabo zisenywa gusa nubwo basenyewe bataje guhabwa ingurane.

Umwe yagize ati “Abari batuye aha nta nama badukoresheje kuko batubwiye ko dutuye ahantu heza,nyuma yaho twaje kubona basenya inzu zose bazishyira hasi , inzu zacu nazo ibigenderamo.”

Undi yagize ati “Tubayo maze nyuma baratubwira ngo dufunguze konti muri banki bajye baducishirizaho amafaranga ibihumbi 20 by’ukwezi(20.000frw) ,ayo mafaranga bazayadushyirizaho kugeza aho batuboneye aho kudutuza.Twarazifunguje ariko nta mafaranga twongeye kubona kugeza na nuyu munsi .Nta buzima dufite, abana bacu nta kurya nta kunywa ,nta bwisungane mu kwivuza.”

Aba baturage bavuze ko imibereho yabo imeze nabi kuko ibikorwa byari bibatunze byasenywe bagasaba ko bafashwa nkuko bari babyizejwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gisozi,Harerimana Jean Damascene yavuze ko iki kibazo batari bakizi gusa ko bagiye kugikurikirana

Yagize ati “Ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana .Iyaba abo baturage bakwegera ubuyobozi bakatubwira uko ikibazo kimeze,tukabafasha kugikemura.”

Aba baturage basenyewe ni imiryango igera kuri 70 bivugwa ko yari yubatse ahantu habashyira mu kaga ubuzima bwabo ndetse ko uwari ufite ifite inzu ifite agaciro gake ari iya miliyoni esheshatu z’amafaranga y’uRwanda (6000000frw) gusa bavuga ko nyuma yo gusenyerwa batahawe ibyo bijejwe n’ubuyobozi bagasaba ko ikibazo cyabo cyakwitabwaho.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND \UMUSEKE.RW