Nyamagabe: Hatashywe ikiraro cyatwaye asaga miliyoni 105frw 

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney yatashye ku mugaragaro ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere cyubatswe ahitwa Rwangambibi gihuza Imirenge ya Gatare na Mushubi mu Karere ka Nyamagabe.

Abayobozi batandukanye banyura ku kiraro cyatashywe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021 nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Hon.Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi yatashye ikiraro cya metero 83 cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Bridge to Prosperity kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 105 (Frw 105, 837, 000).

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abaturage bo mu byaro bahahirana maze abasaba ko iki kiraro kibabera inzira igana ku bukire.

Yagize ati “Igihugu cyacu gifite imisozi miremire ariko ni igihugu  gifite amahirwe menshi ku Banyarwanda, niyo mpamvu dushaka ko ubwo bwiza bw’iyi misozi n’abaturage bahura ahasigaye tugatera imbere.”

Yabwiye abaturage ko iki kiraro ari kimwe muri byinshi mu bikorwa bizakorwa muri manda y’imyaka irindwi ya Perezida wa Republika, avuga ko kije kugira ngo abaturage bagire ubukire, babashe guhaha, abana bige ndetse no kujya kwivuza byorohe.

Mu mirimo yo kubaka iki kiraro, abaturage bagera kuri 270 barimo abagore 86 (32%) n’abagabo 184 (68%) bahawe akazi.

Baranyeretse Sereverien umuturage wo mu Kagali ka Shyeru mu Murenge wa Gatare yavuze ko iki kiraro cyubatswe ahantu hahurira imigezi ibiri, uwa Rwondo n’uwa Nyamutukura hakaba hari hagoye kuhambuka mbere y’uko iki kiraro kihagera.

Ati “Aha hantu hari hagoye kuhanyura ndetse nta wari kwifuza kuhanyura abona imvura iguye cyangwa ikubye, aha habujije abanyeshuri benshi kujya ku bigo bitandukanye byo muri iyi Mirenge, hari abanyeshuli batabashaga kujya kwiga ku kigo cy’i Mushubi kuko ariho hari ishuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ubundi barangizaga mu cyiciro rusange bakagarukira aho kubera kwanga kwambuka uruzi imvura yaguye.”

Undi muturage Ruziga Camille yavuze  ko Umurenge wa Gatare ukungahaye ku buhinzi bw’ibirayi n’indi myaka ariko isoko ry’ibiribwa rikaba riri mu murenge wa Mushubi ubu abaturage bakaba borohewe no kurirema kubera iki kiraro.

- Advertisement -

Iki kiraro kije gisanga ibindi biraro 13 byari bisanzwe byuzuye mu Karere ka Nyamagabe, by’umwihariko muri uyu mwaka, mu Karere ka Nyamagabe huzuye ibiraro nk’ibi birindwi.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 105frws
Abayobozi bafungura ahatashywe ikiraro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW/NYAMAGABE