Nyuma y’uko abahinzi bagaragaje kwinubira no kutanyurwa na serivise bahabwa mu rwego rw’ubuhinzi kubera gushyirirwaho imishinga inyuranye batagizemo uruhare mu itegurwa ryayo, abo mu karere ka Kamonyi bagiye guhugurwa no gufashwa kugira uruhare mu ishyiraho ry’imihigo no gutanga ibitekerezo ku mishanga bagenerwa.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda ufatanyije n’Ihuriro ry’imiryango itari iya leta CCOAIB, kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Ukuboza 2021, batangije umushinga FCDO mu karere ka Kamonyi ugamije kuzamura uruhare umuhinzi agira mu bimukorerwa cyane cyane imishinga y’ubuhinzi ishyirwa mu mihigo y’akarere.
Uyu munshinga w’igihe kirekire ukaba uzabanzirizwa n’igihe cy’amezi atandatu y’imbanziriza mushinga, aho Transparency International Rwanda na CCOAIB bazabanza gukora ibikorwa birimo ubushakashatsi buzareba uruhare abahinzi bagira mu mihigo no kugena imishinga ibagenerwa ndetse hanahugurwe amatsinda y’abahinzi bahagarariye abandi.
Uyu umushinga uje ukurikira uw’imyaka itanu wakorwaga mu turere twa Nyanza na Kayonza aho abahinzi bafashijwe mu kwitoranyiriza imbuto bahinga ndetse n’abaturage bahugurwa ku mirongo migari y’igihugu, ari nako bahawe urubuga mu kwitegurira imihigo y’Uturere.
Nyiracumi Clemantine, utuye mu murenge wa Runda, akagari ka Gihara, akaba na perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibigori yitwa Icyerekezo Bimba, avuga ko imishinga imwe n’imwe bayumva iyo kuko babona ibaturwa hejuru batazi uko yateguwe, bityo kuba bagiye gufashwa kugira uruhare mu kuyitegura ngo n’ibintu byo kwishimira.
Ati “Igenamigambi n’indi mishinga itegurwa twabyumvaga iyo gusa, ariko nk’umuhinzi numvise nzajya ngira uruhare mu binkorerwa. Nk’ubu twavuze kenshi ko nk’igihingwa cy’ibishyimbo cyashyirirwaho nkunganire ariko iryo jwi ntitwabonaga uko turigeza aho ryagakwiye kugera, ariko uyu mushinga numvise uzajya udufasha gutanga ibitekerezo byacu.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Musambira, Majyambere Silas, avuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo ku muhinzi kuko azagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bwe.
Yagize ati “Uyu mushinga uje nk’igisubizo ku muhunzi kugirango azagire uruhare mu bimukorerwa bigamije guteza imbere ubuhinzi bwe, natwe nk’abashinzwe ubuhinzi bizadufasha kongera imbaraga dufatanyije imbaraga. Ubuhinzi ubundi nibwo bukwiye kuza mbere ya byose kuko bwiganje mu banyarwanda cyane.”
Umukozi wa Transparency Interanational Rwanda akaba umuhuzabikorwa w’uyu mushinga FCDO, Karimunda Jean Pierre, amurikira ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi n’abashinzwe ubuhinzi uyu mushinga, yavuze ko abahinzi byagaragaye ko batishimira uruhare rwabo mu ishyirwaho ry’imihigo ndetse no kuyishyira mu bikorwa. Bityo ngo icyo bagamije ni ukuzamura uruhare rw’umuturage mu kugena ibimukorerwa.
- Advertisement -
Ati “Uyu mushinga si mushya kuko umaze imyaka itanu ukorerwa mu turere twa Nyanza na Kayonza, aho byagaragaye ko wafashije abaturage mu kugira uruhare mu gushyiraho imishinga ibakorerwa mu rwego rw’imihigo y’uturere, niyo mpamvu twaje no kuwutangiza muri Kamonyi kugirango abaturage bafashwe kugira uruhare mu gutoranya imishinga izibandwaho mu mihigo.”
Karimunda Jean Pierre, akomeza avuga ko abaturage bagaragaje ko batishimira uruhare umuhinzi agira mu itegurwa ry’ibimukorerwa, bityo ngo uretse kuba bazanawukorera mu Turere twa Burera na Rubavu bazakomeza gushaka uburyo wagera no mu tundi turere.
Yagize ati “Abahinzi uburyo bishimira uruhare mu gutoranya imihigo no kuyishyira mu bikorwa mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko uruhare rwabo ruri hasi, niyo mpamvu twifuza kuba twazamura urwo ruhare. Aya mezi atandatu ya mbere tugiye gutegura umushinga ku buryo tuzareba ahari intege nke, ku buryo umuhinzi ubwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa tuzamenya ngo umuhinzi yavuye aha none ageze aha.”
Umukozi wa CCOAIB, Twahirwa Clément, akaba umuhuzabikorwa w’umushinga FCDO mu karere Kamonyi, avuga ko ubunanarirobonye CCOAIB ifite mu rwego rw’ubuhinzi, ariyo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo bakorana n’abahinzi aho aribo bazakora ubukanguramba ndetse bakanahugura n’abahinzi mu kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ati “Transparency International Rwanda yo izahuza ibikorwa by’uyu mushinga ku rwego rw’igihugu, ariko nka CCOAIB bigendanye n’ubunararibonye dufite mu buhinzi bigendanye n’igihe tumaze dukorana n’abahinzi, twe tuzakorana n’abahinzi aho hasi, tumanuke duhure n’abahinzi, tubahugure, bya bikorwa byose nitwe tuzaba tubyitaho.”
Uyu mushinga FCDO nushyirwa mu bikorwa abaturage bazafashwa kumva neza ko imihigo n’imishinga iba yateguwe ari iyabo, bityo nabo bagire uruhare mu kuyishyira mu bikorwa aho gufata imihigo nk’iya meya n’abandi bayobozi we akigira nkaho itamureba.
Ibi ngo bizafasha abaturage kubaza impamvu imishinga imwe n’imwe yashyizwe mu mihigo itakozwe, maze ubwo Akarere kazaba kaje ku mwanya runaka mu mihigo abaturage bajye bamenya impamvu yatumye bitwara neza cyangwa nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongira Uzziel, yijeje ubufatanye Transparency International Rwanda na CCOAIB mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kuko uje gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa. Ashima uruhare bagira mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu igenamigambi n’imihigo y’akarere.
Ati “Uyu mushinga uje kudufasha no kunganira uburyo abaturage batangagamo amakuru n’uruhare rwabo mu bibakorerwa cyane cyane mu buhinzi, kuba bashishikariza abaturage kugira uruhare mu igenamigambi ry’akarere, kugira uruhare mu ngengo y’imari, bizatuma abahinzi bamenya ibyo bagombwa ariko nabo bamenye ibyo bagomba gukora. Nk’ubuyobozi Transparency bazadufashe tumenye ibyo bakeneye ariko nanone ibitarakozwe baze tubabwire impamvu bitakozwe n’igihe bizakorerwa nubwo bigendana n’ubushobozi, ariko ikiza nuko n’umuturage asobanurirwa n’ikitarakozwe.”
Imurikiwa ry’iyi mbanziriza mushinga ryari ryitabiriwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi ndetse n’abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere.
Iyi mbanziriza mushinga ikazamara igihe cy’amezi atandatu aho hazatorwa komite z’abahinzi zizajya zifasha abaturage mu gutegura imihigo kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, maze igihe yanemejwe ku rwego rw’akarere bakajya kuyibasobanurira abaturage, naho imishinga itarashyizwe mu mihigo bagasubira gusobanurira abahinzi impamvu itashyizwemo.
Hazanahugurwa abahinzi ndetse hakorwe n’ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage gahunda za leta, n’ibindi bikorwa binyuranye.