Gasabo: Uruganda rwa matela rwafashwe n’inkongi y’umuriro ibice bimwe birakongoka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Uruganda rukora matela rwa Relax Foam mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu rwafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro inzu ebyiri zatunganyirizwagamo matela zirakongoka n’ibindi bice bimwe na bimwe birashya.

Iyi nkongi yadutse mu rukerera mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Werurwe 2022, mu masaha ya saa kumi n’imwe (5:00 a.m), nibwo iyi nkongi hataramenyekana icyayiteye yafashe uru ruganda ruherereye mu Mudugudu wa Cyeyere, Akagari ka Akamatamu mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Louis Gonzague, yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkongi y’umuriro ikomeye yafashe uru ruganda rusanzwe rukora matela.

Yagize ati “Saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo uru ruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro ariko mu by’ukuri icyayiteye ntabwo cyabashije kumenyekana. Muri uru ruganda harimo ibice bibiri, urwakoraga matela aho izo nzu ebyiri zahiye zigakongoka ntihagire ikiramurwa, ikindi gice naho ni depo yahiyeho igice kimwe ari naho baramuyemo bike. Aho ibiro byabaga naho hahiyeho gato ndetse n’igice cy’uruganda rukora amabati ntacyo habaye bikanganye.”

Iyi nkongi kandi yafashe n’imodoka zari zihaparitse aho imwe muri zo yahiye igice cyose cy’imbere indi yo babasha kuyihungisha.

Rwamucyo Louis Gonzague yashimiye Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko yahagereye mu gihe nta muntu uragira ikibazo ahagirira cyangwa ngo uruganda rushye rwose.

Asaba abantu kurushaho kwirinda no gukumira inkongi harimo no kwita ku nsinga z’umuriro w’amashanyarazi mu nganda ndetse hagashyirwaho n’uburyo bw’intabaza mu gihe haba hari ahabonetse umwotsi.

Ati “Abantu bakoreshe ibishoboka byose mu gukumira inkongi, nubwo tutaramenya icyabiteye abantu bite cyane ku muriro w’amashanyarazi bita ku nsinga zaba zishaje kandi bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge. hari uburyo bwubakwa bw’ik’ranabuhanga bw’intabaza mu gihe hari ahabonetse umwotsi bakwiye gushyiraho ubu buryo.”

Nta muntu wigeze agirira ikibazo muri iyi nkongi. Agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro kakaba katarabarurwa, ni mu gihe icyateye iyi nkongi nacyo kitaramenyekana. Gusa birakekwako iyi nkongi yaba ifitanye isano n’umuriro w’amashanyarazi.

- Advertisement -

Uru ruganda rukaba rufite ibice bibiri harimo ahakorerwa matela n’ahakorerwa amabati, igice gikorerwamo matela nicyo cyahiye bikomeye ahandi hahiye bidakanganye.

Ahakorerwaga matela hahiye harakongoka
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW