Kamonyi: Umubare muke w’ibikorwaremezo uhangayikishije abikorera

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi ruvuga ko rugiye kureshya abashoramari mu kubaka amahoteli n’inganda kuko ari bike muri aka Karere.

Abikorera bavuga ko bagiye kureshya abashoramari mu kubaka amahoteli

Mu mwiriweho abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi barimo, bavuga ko barajwe ishinga no kuba muri aka Karere nta Hoteli n’imwe ihari kandi aho gaherereye ari hafi y’Umujyi wa Kigali.

Bakavuga ko usibye kuba kari hafi y’Umujyi mukuru w’uRwanda, n’Akarere ka Muhanga bahana imbibi, kubatsemo amahoteli ashimishije.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie avuga ko bagiye gufatanya n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi, kureshya abashoramari kugira ngo bubake amahoteli agezweho mu rwego rwo kuzamura isura y’Akarere babarizwamo.

Yagize ati:”Nta Hoteli n’imwe dufite, n’ibagiro rigezweho ntaryo aka Karere gafite ibyo bikorwaremezo biracyari bikeya.”

Munyankumburwa yavuze ko nubwo aka Karere gafatwa nk’icyaro ariko iyo urebye usanga bituruka ku kuba kadafite ibikorwaremezo byinshi.

Perezida w’abikorera mu Mujyi wa Ruyenzi, Bunani Bonaventure avuga ko hari ibireba abikorera, hakaba n’ibindi bireba inzego za Leta biramutse bikozwe aribyo byakurura abifuza gushora imali muri aka Karere.

Ati:”Abikorera bavugurura santeri zishaje, Leta nayo ikongera umubare w’imihanda, ibi nibikorwa bizareshya abashoramari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko bagiye gukosora ibyangombwa by’ubutaka byatindaga gusinywa, kuko ibyinshi muri byo ari iby’abikorera.

- Advertisement -

Nahayo akavuga ko imihigo abikorera bemeye gufatanya n’Akarere niyeswa ku kigero cyiza, abashoramari bazarushaho kwiyongera kuko ibikorwa by’ingenzi bashingiraho bizaba byarangije kugerwaho.

Ati:”Mwiyemeje kuvugurura amasanteri ashaje atajyanye n’igihe, twifuzako mubifatanya no kunoza isuku.”

Mayor Nahayo avuga kandi ko hari ibiraro bihuza Imirenge byangiritse, Akarere kadafitiye ingengo y’Imali, ariko habayeho ubufatanye n’abikorera ibiraro bimwe byasanwa hakoreshejwe imiganda.

Ubushakashatsi bwerekana ishusho yuko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) giherutse kugaragaza, bugaragaza ko Akarere ka Kamonyi, kaza ku mwanya w’inyuma mu guha serivisi mbi abaturage.

Abikorera bakavuga ko bifuza gufatanya n’inzego z’Ubuyobozi mu mitangire myiza ya serivisi zihabwa abaturage.

Abikorera bavuga ko hari ibibareba bagiye gukosora, hakaba n’ibireba inzego z’Ubuyobozi
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie avuga ko bagiye kureshya abashoramari mu kubaka amahoteli

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Kamonyi.