Nyagatare: Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje amarike

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi ashyushe) n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mashaka mu Kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha.

Munyemana avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, yatashye avuye mu kazi agera mu rugo saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, akihagera ngo batangira gutongana umugore amubaza impamvu yakererewe gutaha.

Avuga ko izo ntonganya zitamaze umwanya munini kuko umugore yakomeje akazi ke ko gutegura amafungo, ari naho yakuye amazi yamennye ku mugabo we.

Ati “Twaratonganye ariko ntitwarwanye ahubwo yahise yinjira mu nzu azana ifu kuko amazi yo kwarika yari yahiye ndetse ayiyasukamo, mu gihe nari ngiye kwinjira mu nzu narahagurutse numva ayamennyeho mu maso avanzemo ifu.”

Avuga ko yahuruje abaturanyi baraza ndetse ajya kwiryamira atazi ko biribukomere, umugore na we arara mu buriri bw’abana bukeye ngo nibwo yananiwe kubumbura amaso yihutira kujya kwa muganga.

Avuga ko amakimbirane afitanye n’umugore we n’ubwo atamaze igihe ashingiye kukuba amukekaho kumuca inyuma.

Gasana Anastase, mukuru wa Munyemana, avuga ko amakimbirane yabo amaze igihe umugore ashinja umugabo kumuca inyuma no gukoresha nabi umutungo.

Agira ati “Ibyabo ni birebire kandi bimaze igihe wabibwirwa n’aho baje bava i Burera. Umugore yabwiye nyirabukwe ko azahindanya isura y’umuhungu we none hatarashira umwaka birabaye, urumva amukunda se? Icyaba kiza babatandukanya naho ubundi bizabyara urupfu.”

Avuga ko ikibazo gikomeye babona nk’umuryango ari amabwire kuko ngo umugore yumva ko umugabo wahoze ari umurokore akabivamo, agatangira kunywa inzoga akanamuca inyuma.

- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Katabogama Karengera Alex ,yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo atacyikizi gusa ko agiye kubikurikirana.
Ati” Ayo makuru ntayo mfite.ntabwo twari tuyazi,reka dukurikirane.”
Hari andi makuru avuga ko uyu  umugore yaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha, mu gihe hagikorwa iperereza, naho abana babiri bari bafitanye barimo kurerwa n’imiryango.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW