Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze ingano y’ibihembo byo muri Super Coupe 2026 aho ikipe izegukana igikombe izahembwa Miliyoni 40 Frw.
Ku wa 25 Kanama 2026, ni bwo FERWAFA yashyize hanze Itangazo risobanura ibihembo by’iri rushanwa rizatangira ku wa 27 Kanama 2026.
Iri Shyirahamwe ryavuze ko ikipe izegukana Igikombe izahembwa Miliyoni 40 Frw mu gihe iya kabiri izahabwa Miliyoni 20 Frw.
Kiyovu Sports izatangira ikina na Mukura VS Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba.
Imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026 Saa Cyenda z’amanywa.

UMUSEKE.RW
