Musanze: Umwe mu rubyiruko ati “Banga gufata udukingirizo bagatungurwa no gusama inda”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi guhabwa serivise ku buzima b'imyororokere

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bagaragaje ko guhabwa ibiganiro birambuye ku buzima bw’imyororokere no guhabwa ubujyanama ku ihohoterwa ribakorerwa ari nk’ubutabazi bwihuse ku buzima bwabo bw’ejo hazaza, basaba bagenzi babo gukumira inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aho kugira isoni zirisha uburozi.

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi guhabwa serivise ku buzima b’imyororokere

Babigarutseho nyuma y’uko abasaga 600 biganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze bahawe ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, banahabwa serivisi zijyanye na byo, bapimwa virusi itera SIDA, bahabwa serivise zo kuboneza urubyaro z’igihe gito n’ikirekire, basuzumwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, baranazivurwa, guhabwa udukingirizo n’ibindi kandi babikorewe ku buntu.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro bakanahabwa zimwe muri serivise ku buzima bw’imyororokere, bavuga ko kuba begerejwe izi gahunda aho baba bibafasha kurushaho kubisobanukirwa, bigatuma batabara ubuzima bwabo butaragwa mu kaga nko gutwita imburagihe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Niyomungeri Solange ni umwe muri bo yagize ati “Twapimwe virusi itera SIDA, duhabwa udukingirizo ku buntu, twanahawe inama ku ihohoterwa rishobora kudukorerwa, ibi kuri njye nabifashe nk’ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bwacu butarangirika.

Birababaje kuba umuntu aterwa ipfunwe no kugura agakungirizo ngo akifashishe mu gihe atunguwe no gukora imibonano mpuzabitsina, ejo ugasanga yanduye SIDA, yasamye inda atifuza, numva ari byo biteye isoni, gusa nibarushaho kutwegereza izi gahunda imyumvire izahinduka.”

Nayituriki Evode na we anenga urubyiruko bagenzi be bagitinya kwitabira gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, kuko ngo bashobora kwangiza ubuzima bwabo kubera kutayigiraho amakuru, kandi ngo atangirwa ubuntu.

Yagize ati “Hari abasore bagitinya kujya ahafatirwa udukingirizo cyangwa kukagura ngo uwamubona yamwita umusambanyi, kandi ushobora no kuba utari we ariko  ugutungurwa no gukora imibonano mpuzabitsina utikingiye, umukobwa na we ntaguhakanire, hari n’abatazi amakuru ku buzima bw’imyororokere kandi atangirwa ubuntu bakadutabarira ubuzima, ahubwo barusheho kutwegereza izi gahunda cyane cyane mu bice by’icyaro kuko zirahakenewe cyane.”

Ababyeyi bafashijwe kuboneza urubyaro

Umukozi mu muryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bw’urubyiruko n’ababyeyi, RHIYW  Dushimeyezu Evangeline, avuga ko kwegereza gahunda z’ubuzima bw’imyororokere abaturage by’umwihariko urubyiruko, bigamije kurushaho kubatinyura kwitabira izi gahunda no kuzibona ku buryo buboroheye.

Yagize ati “Turi mu bikorwa byo kwegereza abaturage gahunda z’ubuzima bw’imyororokere cyane twita ku rubyiruko tubifashijwemo n’Akarere ka Musanze na Kasha, tugamije gutinyura urubyiruko rugiterwa ipfunwe no kwitabira izi gahunda, ikindi iyo twabegereye bahabwa serivise ku buryo buboroheye, dukoresha uburyo bw’imiziki tukabakurura ubundi tukabaha inyigisho ku buzima b’imyororokere.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gataraga Nyirabyimana Jaqueline asaba urubyiruko kwitabira gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, Minisiteri y’ubuzima yabashyiriyeho bagana ibyumba by’urubyiruko biri ku bigo nderabuzima byose kugira ngo bahabwe serivise n’ubujyanama bwihariye ku buzima bw’imyororokere cyane ko ngo ababagana babagrira ibanga.

Muri iyi gahunda yo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima bw’imyororokere mu Murenge wa Busogo  abarenga 600 bitabiriye ibiganiro, 230 muri bo  bahawe udukingirizo, 183 babonye ubujyanama na servisi z’ubuzima bw’imyororokere, 121 bipimishije virusi itera SIDA, 23 bivuje indwara zifata imyanya myibarukiro, naho abagore 27  bahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire.

Abaturage bagera kuri 600 biganjemo urubyiruko bitabiriye ibiganiro ku buzima bw’imyororokere banahabwa serivise kuri byo

Yanditswe na NYIRANDIKUBWIMANA Janviere