Impaka zahinduye isura ku mbuga nkoranyambaga, Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane w’imyaka 24 utegereje icyemezo cy’Urukiko ku ifungwa ry’agateganyo nyuma yo gutabwa muri yombi azira “gukora ibiteye isoni mu ruhame”, bamwe bemeza ko kumufunga ari ukwihanukira.
Impaka zikomeye kuri Twitter zabanje kuzanwa n’uwitwa Sonia Umurungi wavuze ko mu gihe u Rwanda rwakiraga inama ikomeye ya CHOGM2022, ubwo hamurikwaga imideli umwe mu bagore yasohotse agaragaza ko atwite inda nkuru, amatako ku karubanda, imyanya y’ibanga ikingirijwe n’akenda k’ibara ry’umuhondo kagaragarira buri wese.
Imbere y’abayobozi uyu mugore yahacanye umucyo, RIB na Polisi byohererejwe iyo foto muri Tweet ya Sonia Umurungi icyo gihe ntacyo byakoze.
Sonia Umurungi yemeza ko hari uburyo bwinshi uriya Mwali utamwaye yari gukeburwamo.
So, during #CHOGM2022 the 1st picture was OK, celebrated in public, in front of guests and royalties but now because liliane is rwandese her own is a crime?!? @RNPSpokesperson @Rwandapolice There were so many ways of correcting this young lady. pic.twitter.com/0kg9ygLp4w
— Sonia Umurungi (@sonia_U15) August 18, 2022
Mu nkuru Ijwi rya America ryakoze rivugisha abantu banyuranye, abaganiriye na ryo bemeza ko gufunga Mugabekazi harimo kwihanukira.
Umwe w’igitsina gore yagize ati “Ikibazo cy’imyambarire numva ari ikibazo cy’umuco kuruta uko ari icyaha. Wenda nka bariya babikorera kuri YouTube bagatandaraza bakerekana ibitsina byabo, bakerekana uko baryamana abo nibo nashinja ibyaha kuruta umwana w’umukobwa wenda wambaye umwenda ugaragaza ubwambure bwe, kubihana nkabigira umuco yenda agakosorwa n’Inteko y’Umuco, cyangwa agahanwa mu buryo bw’umuco ababyeyi bakamukosora. Ariko kuvuga ngo ni icyaha, ugafata uriya mwana ukamujyana mu Nkiko, jywe rwose ntabwo mbyumva.”
- Advertisement -
Umugabo wavuganye n’ijwi rya America we avuga ko aho uriya mukobwa Mugabekazi yari agiye bari gushyiraho icyapa kibuza abantu bambaye nk’uko yari yambaye.
Kayitana Evode w’Umunyamategeko, avuga ko itegeko ridakora urutonde rw’ibintu bikojeje isoni.
Ati “Umuntu ku giti cye ni we ureba akavuga ngo biriya bintu nduzi bikojeje isoni, undi akavuga ati “jyewe ndabona bidakojeje isoni.” Kujyana umuntu mu nkiko atari ibintu bigaragarira buri wese, ko ari ikozasoni bishobora kuba byavamo kurenganya umuntu, hari abantu benshi babona ko iriya myambarire yari yambaye ntabwo tubona ko bikojeje isoni, muri iki kinyejana ni uburenganzira bwe, bari bakwiye kubyamagana yenda Minisiteri y’Umuco ikabyamagana, uyu munota ku mufunga yenda ntabwo byari ngombwa.”
Minisitiri w’Umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko kwambara imyambaro idakwiye abantu bibazo aho bamwe bacishamo ijosho bakageza hakurya, ati “iyo si imyambarire y’iwacu.”
Uko urubanza rwa Mugabekazi rwaburanwe mu muhezo, we yavuze ko “yavuye iwabo yambaye yikwije, mu gitaromo ikote ririfungura ku bwo kurangara”
Ku wa Kane tariki ya 18 kanama 2022 urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Mugabekazi Liliane acyekwaho icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame.
Ubwo Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera ko bwavuze ko bukimukoraho iperereza ku cyaha bumucyekaho, Umubyeyi umubyara (Mama we) yatakambiye urukiko yemera kumwishingira, ngo abe yarekurwa akurikiranwe adafunzwe.
Yavuze ko umukobwa we ntaho yatorokera ubutabera, ko mu gihe bwaba bumukeneye bwamubonera ku gihe.
Umubyeyi we yavuze ko Umwana we ajya mu gitaramo cy’umuhanzi witwa Tayc (tariki 30 Nyakanga, 2022) yavuye mu rugo yambaye neza yikwije ko na we yatunguwe no kubona ifoto ye hanze yambaye uko agaragra.
Uyu mubyeyi ati “Ndabinginze mumurekure by’agateganyo asubire mu muryango kuko n’iyi minsi amaze muri Kasho arumvise niba ari uwisubiraho arabikora rwose.”
“Ikote ryarifunguye yishimiye umuhanzi”….
Mugabekazi Liliane wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha bijyanye n’imyambarire ye, yavuze ko atemera icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame kuko ntabyo yakoze.
Mugabekazi yavuze ko na we yatunguwe no kubona ifoto ye hanze yambaye kuriya, ngo yavuye mu rugo yambaye neza nk’umukobwa witabiriye igitaramo nk’abandi.
Ati “Ndetse n’ako kenda Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga kerekanaga imyanya y’ibanga ni ibyago nagize, ikote nari nambaye ririfungura mfotorwa nambaye kuriya, ariko ni ibintu byambayeho ntari nagambiriye kuko naho nanyuze hose mbere yo kugera mu gitaramo naciye mu byuma bisaka abantu kandi nta kibanzo nateje kuko nari nambaye neza.’’
Mugabekazi yasoje asaba imbabazi umuntu wese wabonye ifoto ye yambaye kuriya ko na we atazi igihe yayifotorewe.
Ati “Ntabwo ari ukwica umuco ahubwo ni ikote ryifunguye kubera kwishimira umuhanzi sinabimenya.‘’
Yavuze ko iminsi amaze afunze yitekerejeho bihagije, ati “Ntabwo bizongera.”
Me Ndikumana Vincent umwunganira mu mategeko we yabwiye Urukiko ko kugira ngo Mugabekazi Liliane abe yafungwa by’agateganyo ari uko byibura icyaha acyekwaho cyaba kiri hejuru y’imyaka ibiri y’igifungo.
Yavuze ko ingingo ya 143 Ubushinjacyaha bwagendeyeho buvuga ko Mugabekazi afungwa by’agateganyo, buvuga ko ari uko umuntu aba yakoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, isobanurwa nabi kuko umukiliya we akurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo cy’amezi 6 ariko kitarenza imyaka ibiri.
Iri buranisha ryabereye mu muhezo bisabwe na Me Ndikumana Vincent ryamaze amasaha abiri.
Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha, avuga ko icyemezo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 23/08/2022 saa cyenda z’igicamunsi.
Mugabekazi Liliane yamenyekanye cyane nyuma y’igitaramo cyabaye ku wa 30 Nyakanga 2022 cyabereye muri BK Arena cyari cyajemo umuhanzi witwa Tayc aho uyu mukobwa w’imyaka 24 yitabiriye icyo gitaramo yambaye mu buryo budasanzwe bwanatangariwe na benshi cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Muri icyo gitaramo ifoto ya IGIHE imugaragaza yambaye akenda kabonerana, amabere ye agaragara, n’imyanya ye y’ibanga ikingirijwe n’akenda k’imbere kirabura. Mugabekazi kandi yari yambaye ikote ry’imbeho rirangaye rigera mu nyonga ze afite n’agasakoshi abagore bitwaza.
Nyuma yaho iyo foto igiriye hanze ku mbugankoranyambaga impaka zabaye nyinshi.
Mugabekazi Liliane umwirondoro we ugaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1998 avukira mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu kagali ka Kibaza, akaba ari Umucuruzi w’inzoga ahazwi nko Ku Gisimenti.
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
UMUSEKE.RW