AMAFOTO: REG BBC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Basketball y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG Basketball Club, yatsinze Patriots BBC umukino wa Kabiri wa kamarampaka, itera intambwe yegera igikombe cya shampiyona.

Umukino wo warimo guhangana

Ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, hakinwe umukino wa Gatatu wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mukino wa Basketball [Playoffs].

Ni umukino wahuje ikipe ya REG BBC na Patriots BBC nyuma y’uko buri kipe yari yatsinze indi umukino umwe. Abakunzi ba Basketball bari biteze kuza guhangana hagati y’aya makipe yombi.

Patriots BBC yatangiranye imbaraga binayihesha kwegukana agace ka Mbere ku manota 25-15 ya REG BBC.

Umwe mu bakinnyi bafashije cyane Patriots, ni Kenneth Gasana kugeza ubwo ikipe ye yegukanye n’agace ka Kabiri ku manota 24-18 ya REG BBC.

Abakinnyi ba REG BBC bagerageje kongera imbaraga, bibaviramo kwegukana agace ka gatatu ku manota 23 kuri 20 ariko Patriots BBC ikomeza kuza imbere ku manota 66-56.

Agace ka kane ni ko kabayemo byinshi bitatekerezwaga na benshi, kuko ikipe ya REG BBC yaje imeze nk’iyariye amavubi kuko yagatsinze ku manota 26-9 ya Patriots BBC.

Ibi byahise bituma ikipe ya REG BBC itsinda umukino wa Kabiri ku manota 82-75. Bisobanuye ko Patriots BBC ifite umukino umwe yatsinze, mu gihe imaze gutsindwa ibiri.

Ikipe ya REG BBC mu gihe yatsinda umukino wa Kane, yahita yegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe Patriots BBC yo yawutsinda, byasaba umukino wa Gatanu.

- Advertisement -

Uretse kuba mu bagabo bakinaga umukino wa Gatatu, no muri bashiki babo ni uko kuko APR WBBC yatsinze REG WBBC umukino umwe muri itatu bamaze gukina. Bisobanuye ko nabo bazakina undi mukino wa Kane.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, hazakinwa umukino wa Gatatu mu bagore no mu bagabo. APR WBBC izakina na REG WBBC saa kumi n’ebyiri z’ijoro, mu gihe REG BBC izaba ikina na Patriots bbc saa mbiri z’ijoro. Iyi mikino yose izabera muri BK Arena.

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore yarebye uyu mukino
Abarebye umukino baryohewe
Kenneth Gasana na Tom Cleveland ubwo bari bahanganye
Kenneth Gasana yafashije Patriots BBC ariko birangira itsinzwe
Abakunzi ba Basketball baba buzuye muri BK Arena
Abafana ba REG BBC bo baba baje kuyitiza umurindi

AMAFOTO: Shema/REG BBC

UMUSEKE.RW