François Hollande wahoze ayobora u Bufaransa mu rugendo rugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye ko hoherezwa ingabo nyinshi z’amahanga kurasa imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.
Ku wa mbere nibwo François Hollande n’umufasha we bageze i Kinshasa yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili na Ambasaderi w’u Bufaransa,Brune Aubert.
Ku wa kabiri yahise yerekeza i Bukavu yakirwa na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo,Théo Ngwabidje ku kibuga cy’indege cya Kavumu, ashimangira ko umubano uhagaze neza hagati y’Ubufaransa na RD Congo.
Uwahoze ari perezida w’Ubufaransa yagaragaje ko yishimiye kubona harafashwe ingamba zikomeye zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
François Hollande yasabye kandi ko hababo kohereza izindi ngabo nyinshi z’amahanga muri Congo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta niza MONUSCO kugira ngo barase imitwe y’inyeshyamba yajegeje ubutegetsi bwa Congo.
Hari amakuru ataremezwa n’impande bireba avuga ko hari abasirikare b’u Bufaransa bamaze gutegurwa bazoherezwa i Bunagana gufasha mu kwirukana umutwe wa M23 wigaruriye kiriya gice cy’ubutaka bwa Congo.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Nzeri, François Hollande arahura na Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018, uyu Mukwege ari mu begeka ibibazo bya RD Congo ku Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW