Imbamutima z’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga begerejwe uburezi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bishimira ishuri bashyiriweho
NYABIHU: Bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Murenge wa Mukamira,Akagari ka Bugeshi mu Karere ka Nyabihu, barishimira ko kuri ubu begerejwe uburezi budaheza, ibintu bavuga ko byabatinyuye.
Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bishimira ishuri bashyiriweho

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, Umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Media for Deaf ,wasuraga ishuri Nyabihu School for Deaf  ryo muri aka Karere.

Uyu muryango wifatanyaga n’abana kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga usanzwe wizihizwa tariki 19 Nzeri buri mwaka.

Umunsi Mukuru wabaye aba bana bari mu biruhuko ari nayo mpamvu bahisemo kuwizihiza ubu.

Niyomufasha Odile, ,afite imyaka 14 akaba yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Uyu avuga ko mbere ataratangira kwiga kuri ishuri , yari abayeho mu buzima bwo kwigunga ariko kuri ubu ubuzima bwahindutse nyuma yo kwigishwa ururimi rw’amarenga ndetse n’andi masomo.

Mu ijwi rya Hakizimana Emmanuel (usemura) yagize ati” Njye ntabwo nigaga, mu rugo barankandamizaga cyane. Ariko nza kugira amahirwe nza hano, ababyeyi banzanye hano, ndishima, nkomeza kwitoza, byaranshimishije cyane.Ubu ndi kugerageza ngo ndebe ko natsinda amasomo, nkazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.”

Niyomufasha avuga ko afite inzozi zo kuminuza amashuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agasaba ababyeyi kudaheza abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yagize ati” Ndifuza kuzakurikirana mudasobwa, ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ndashaka kubwira ababyeyi bakihangana bagashakisha amafaranga, bakazana abana ku ishuri.Kuko mu muryango twahuraga n’ibibazo ariko Imana yaramfashije ndaza ndiga neza.”

Ikizere cy’ejo hazaza ni  cyose…

- Advertisement -

Mukansaga Valentine umurezi ku ishuri Nyabihu School for Deaf, avuga ko yishimira ku kuba abo yigisha bagenda biyungura ubumenyi butandukanye, bibaremamo ikizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati“Ikintu kidushimisha cyane ni uko abo bana tubabona kandi n’ababyeyi bagashimisha n’uko baba bari kumwe n’abo babasha guhuza, bavuga ururimi rumwe.Bashimishwa kandi no kubona abantu bafite umuhate wo gushaka kubavugisha kabone nubwo nta marenga yaba azi.”

Yakomeje agira ati” Ubuzima bwabo bwagiye buhinduka, uburyo baza nta kintu bazi, ndetse n’abana bato batazi kwifasha, bagenda babasha kwifasha. Ni ikintu cy’agaciro kubona umwana afite aho ava naho agera.”

Uyu murezi avuga ko iyo umwana ageze muri iri shuri abanza kwigishwa ururimi rw’amarenga , yarumenya akigishwa n’andi masomo kandi ko bimufsha no guhangana n’abandi.

Yagize ati“Impinduka mbona ari nyinshi cyane. Byonyine ku kuba bazi neza ururimi rw’amarenga ni ibintu by’agaciro kuko n’ubundi amasomo yose tubaha, atangwa muri rwa rurimi.”

Imyumvire yarahindutse ku bafite ubu bumuga…

Ngabonziza Arsene, umuhuzabikorwa mu muryango Media for Deaf avuga ko kuri ubu bishimira ko imyumvire y’uburyo abafite ubu bumuga bitabwaho yahindutse ugereranyije na mbere.

Mu ijwi rya Hakizimana yagize ati“Kera barahezwaga cyane kuko Leta nta buryo yari yaragennye bwo  Kwita kuri aba bantu.Mu miryango navuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nta gaciro bari bafite.Ariko aho Leta yaje gusobanukirwa, yakoze ubuvugizi kugeza aho abantu basobanukiwe ko abafite ubu bumuga bashoboye.”

Ngabonziza avuga ko hakiri ikibazo cy’ingutu cy’ubushobozi bucye bw’imiryango.

Yagize ati” Turacyafite ikibazo kimwe cy’uko amashuri amwe ubu asaba ubushobozi burenze kandi imiryango nta bushobozi.Hari n’abandi baheze mu giturage kubera iyo mbogamizi.”

Uyu yasabye ko Leta yakomeza gukora ubukangurambaga bubwira abantu uko bakwiye kwita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyabihu, Niyonzima Africa, yavuze ko abafite ubu bumuga bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no guhanahana amakuru mu bandi batazi ururimi rw’amarenga.

Yagize ati” Urebye ubuzima bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga busa nkaho bugoye kubera kutumvikana mu guhanahana amakuru n’abo bari kumwe bijyane n’uko ururimi rw’amarenga rutarasakara. Akenshi usanga bishima bari hano ku ishuri ariko iyo bageze ahandi cyangwa mu giturage aho batuye usanga icyo kibazo kigarutse.”

Uyu avuga uko yishimira ko kuri ubu hari gushyirwamo imbaraga mu kwigisha uru rurimi, bikazafasha abafite ubu bumuga kubona serivisi zitandukanye.

Ishuri Nyabihu School for Deaf, umuryango Media for Deaf wasuye, rifite abanyeshuri 54 biga mu mashuri abanza ndetse n’abandi batanu  biga imyuga y’ububaji ijyanye n’ubuhanzi .

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Nyabihu