Kuri uyu wa Kabiri mu kararere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi, ahari ishuri ry’urwego rw’igihugu rishinzwe rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, habaye umuhango wo kwinjiza mu kazi abacungagereza 444 basoje amasomo.
CP John Bosco Kabanda uyobora iri shuri yavuze ko abacungagereza binjijwe muri RCS, abagera kuri 314 ari abagabo, naho 130 ni abagore.
Aba bacungagereza basoje amasomo uyu munsi abinjiza muri RCS, bari bamaze amezi asaga 10 bari mu myitozo itandukanye ijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.
CP Kabanda yavuze hari abanyeshuri basaga 16 batasoje amasomo nk’abandi kubera ibibazo bitandukanye bahuye na byo birimo uburwayi ndetse n’imyitwarire idahwitse.
Yavuze ko ku bufatanye RCS ifitanye na Police y’igihugu, hari abanyeshuri bagera kuri 40 bajyanwe muri Police y’Igihugu.
Minisitiri w’Umutekamo mu gihugu, Alfred Gasana wari Umushyitsi mukuru ni we wambitse ipeti ry’abacungagereza bato abasoje amasomo.
Yasabye abacungagereza bashya kuzagira imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi, aho bazajya gukorera ku magereza atandukanye mu Rwanda.
Aba bacungagereza binjijwe muri RCS babaye ikiciro cya gatunu kuva uru rwego rwatangira kunjiza abacungagereza b’umwuga muri 2010.
Uyu Muhango witabiriwe n’umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda AGP Dan Munyuza, CG Marizamunda Juvenal uyobora uru rwego rwa RCS n’umuyobozi wungirije wa RCS Rose Muhisoni n’abayobozi batandukanye bo ku Ntara y’Iburasirazuba.
- Advertisement -
Ni umuhango wamaze amasaha watatu, watangiye saa tatu usozwa saa sita z’amanywa.
Amafoto @NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW