RDC: Imitwe irimo M23 yakomanyirijwe ku kugura intwaro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Akanama Gashinzwe umutekano ku isi ka Loni  kafashe umwanzuro wo  kugumishaho gukomanyiriza(Embargo) ku kugura intwaro  ku butaka bwa Congo imitwe yose itari iya Leta irimo na M23  n’abantu ku giti cyabo.

Congo yakuriweho birantega mu kugura intwaro

Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bwatanzwe n’Ubufaransa buvuga ko bigamije gufasha DR Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu.

Aka kanama kandi kafashe umwanzuro wo gukuraho amabwiriza yasabaga igisirikare cya Congo (FARDC) kumenyesha Loni mu gihe hari intwaro icyo gihugu cyifuza kugura.

Ku bwiganze, abagize ako kanama batoye bashyigikira gukuraho uwo mwanzuro wemejwe mu myaka hafi 15 ishize utegeka kubanza kumenyesha komite ishinzwe ibihano “kohereza uko ariko kose kw’intwaro cyangwa ibisa nazo” cyangwa “ubufasha bwose, ubujyanama cyangwa amahugurwa bya gisirikare” kuri DR Congo.

Ibihugu byinshi bigize aka kanama, ndetse n’ibisanzwe bihanganye nka Amerika, Uburusiya, Ubushinwa n’Ubwongereza byashyigikiye iriya myanzuro yombi kuri  Congo.

Uhagarariye Uburusiya muri kariya kanama , Anna M. Evstigneeva, yavuze ko ibihano byinshi biriho ku byerekeye intwaro ku bihugu “ntibijyanye n’uko ibintu byifashe ku rubuga”.

Avuga ko igihugu cye cyari cyiteguye gukuraho uriya mwanzuro kuri Congo no muri Kamena ubwo uheruka gufatwaho icyemezo.

Uhagarariye Ubushinwa , Zhang Jun ,yashimye uriya mwanzuro avuga ko igihugu cye cyakomeje gusaba “gukuraho cyangwa guhindura ibihano nk’ibi” ku bihugu bya Africa.

Michel Xavier Biang uhagarariye Gabon yavuze ko uyu mwanzuro uzakuraho inzitizi zose kuri Congo zo “gusubiza bikwiriye imitwe yitwaje intwaro irimo kwiba umutungo kamere no gukora ubwicanyi ku basivile mu burasirazuba bw’igihugu”.

- Advertisement -

 

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW