RIB yataye muri yombi Nshimiye Joseph

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ukekwaho ubwambuzi bushukana bivugwa ko yakoranye n’abandi babiri.

Nshimiye Joseph yatewe muri yombi na RIB

Nyuma yo kumara iminsi ahigwa na RIB ariko agakomeza kwihishahisha Ubutabera, Nshimiye Joseph yabanje kugirwa inama yo kwijyana ariko biba iyanga.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph uvugwaho ubwambuzi bushukana.

Aganira na UMUSEKE, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yemeje ko uru rwego rwafunze Nshimiye Joseph ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Ati “Yego ni byo. Yafashwe ejo [ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023].”

Ibi bibaye nyuma y’aho tariki 7 Mutarama 2023, abantu barindwi bashyikirije ikirego RIB barega batatu barimo Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy.

Nshimiye Joseph ariyongera kuri Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafashwe kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I, bakanyereza arenga miliyoni 100 Frw.

Aba bose uko ari batatu, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza ry’ibyo baregwa rikomeje. Bose bakekwaho ubwambuzi bushukana biciye ku ikoranabuhanga.

Bamwe mu baturage baburiye amafaranga ya bo muri Gold Panning, barimo Dr Karangwa Jean Marie Vianney uvuga ko yahombeyemo arenga miliyoni 12 Frw [ibihumbi 12$].

- Advertisement -

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga, ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 Frw).

Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy nawe acumbikiwe na RIB
Nshimiye na Serge bombi bacumbikiwe na RIB

UMUSEKE.RW