Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika [CAF], yemeje ko Stade Mpuzamahanga ya Huye iri mu zemerewe gukinirwaho imikino mpuzamahanga.
Iyi nkuru nziza ku Banyarwanda yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare.
Biciye ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], hatangajwe ko Stade mpuzamahanga ya Huye iri mu zakomerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa.
Iyi Stade Mpuzamahanga ubu yemerewe kwakira umukino u Rwanda ruzakinamo na Bénin ku munsi wa Kane w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023, uteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2023.
Gusa ibi bije nyuma y’aho CAF yari yavuze ko u Rwanda nta Stade yemewe rufite yemerewe gukinirwaho imikino mpuzamahanga.
Tariki 22 Gashyantare ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika [CAF], yashyize hanze urutonde rw’ibihugu bifite stade zemerewe kwakira imikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo gushaka itike ya CAN 2023.
Kuri ubu, u Rwanda rwagaragajwe mu bihugu 23 bifite ikibuga nibura kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira iyi mikino.
Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yari iherutse gutanga icyizere ku bakunzi b’umupira w’amaguru, ko iyi stade ishobora kwemererwa kwakira uyu mukino.
Tariki ya 3 n’iya 4 Gashyantare ni bwo itsinda rya FERWAFA ryasuye Stade ya Huye, rifata amafoto n’amashusho yaherekeje raporo yatanzwe muri CAF igaragaza ko Stade ya Huye yavuguruwe ndetse ikwiye guhabwa uruhushya rwo kwakira umukino wa Bénin.
- Advertisement -
Stade Huye yari imaze iminsi yifashishwa mu mikino mpuzamahanga kuva muri Nzeri 2022, yakiniweho irimo uw’u Rwanda rwakiriyemo Ethiopie mu majonjora ya CHAN, uwo rwakiriyemo Libye na Mali mu gushaka itike ya CAN 2023 y’Abatarengeje imyaka 23 n’iyo APR FC na AS Kigali zakinnye mu marushanwa Nyafurika.
Yakiniweho kandi umukino Sudani y’Epfo yakiriyemo Tanzanie mu gushaka itike ya CAN 2023 mu batarengeje imyaka 23.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika u Rwanda ruherukamo 2004, ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe mu itsinda L, nyuma yo kunganya na Mozambique, rugatsindwa na Sénégal.
UMUSEKE.RW