Inzobere ziri guhugura abaganga bo mu Rwanda kuvura indwara ya Hernia

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Itsinda ry’abaganga b’inzobere bavuye ku mugabane w’Ubulayi bari guhugura abo mu Rwanda kuvura indwara ya Hernia, benshi bita Haniya mu Kinyarwanda.

Abaganga bo mu Rwanda bavuga ko nta bumenyi buhagije bari bafite kuri Hernia

Indwara ya Hernia umuntu ayirwara iyo amara ye abonye icyuho ashobora kunyuramo akava mu nda akajya aho atagomba kuba.

Kenshi ku bagabo amara aramanuka akaboneza mu ruhu rutwikira udusabo tw’intangangabo bigatuma tubyimba tukaba tunini ku buryo budasanzwe.

Hari n’ubwo amara amanuka akaboneza aho ikibero n’inda bihurira, kimwe n’uko hari n’igihe amara aboneza mu mukondo bigatuma umuntu agira iromba, ndetse ubu buryo bubiri bwa nyuma abagabo n’abagore bakaba babuhuriraho.

Dr Vanessa Mugemanyi ukorera ku bitaro bya Rutongo mu Karere ka Rulindo uri mu baganga 31 bari guhugurwa n’inzobere zo mu Bwongereza avuga ko bazunguka byinshi kuko hari icyuho mu kuvura iyi ndwara.

Ati “Ubumenyi twize mu ishuri bwari ubwo kubasha kumenya ikibazo umurwayi yaba afite nyuma yo kubimenya tukamwohereza, ariko ubu icyuho kigiye gusa n’ikigabanuka kuko hari ubumenyi tubonye.”

Avuga ko ibyo bari kwigishwa bizafasha ibitaro by’Uturere ku buryo abarwayi batazongera gusiragira mu bitaro bikuru.

Dr Bernabe Matungo ukora ku bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare avuga ko indwara ya Hernia umuntu ashobora kuyimarana igihe, ariko ngo iyo igeze ku rugero ruri hejuru ngo iramuzahaza ikaba yanamuhitana.

Avuga ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha kumenya imiterere y’uburwayi ku buryo bwimbitse no kubuvura.

- Advertisement -

Ati “Mu ishuri twarabyize ariko nko mu bitaro by’Uturere aho henshi dukunze guhura n’abarwayi bafite icyo kibazo, nta bumenyi buhagije twari dufite bwo kubibaga ariko twari tubifiteho amakuru.”

Abaganga b’inzobere 32 bari guhugura abo mu Rwanda bavuga ko hari tekiniki zigezweho bakoresha ku buryo bitanga icyizere cy’uko umuntu wavuwe akira neza kandi nta zindi ngaruka agira nyuma yo kuvurwa.

Bari guhugura abandi baganga bo mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda kuri ubwo buryo bugezweho, kugira ngo na bo bazasigare bavura iyo ndwara n’igihe izo nzobere zizaba zaragiye.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Lagacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka avuga ko ku bufatanye na MINISANTE ku ikubitiro bari guhugura abaganga 31 ariko by’umwihariko mu myaka 3 bakazahugura abagera kuri 300.

Reverend Osée Ntavuka usanzwe atuye mu Bwongereza avuga ko nk’umuntu ukunda igihugu cye yifuza ko ubuvuzi bw’u Rwanda butera imbere.

Ati “Numva mbese nanjye nagira uruhare rwo kubaka igihugu, aho guha umuntu isamake mwigishe kuyiroba, urumva rero abangaba baraza bakabaga bakongera bakagenda n’ubumenyi bwabo bakabujyana, ariko ni byiza ko ubwo bumenyi busigara mu gihugu n’abacu bagasigara babikora.”

Avuga ko usibye guhugura abaganga bazana n’ibikoresho aho muri Werurwe 2022 bazanye ibikoresho bya Miliyoni 140 Frw muri Nzeri 2022 bazana ibikoresho bya Miliyoni 60 Frw mu gihe ubu bazanye ibya Miliyoni 250.

Asobanura ko ubuvuzi batanga bufasha abiganjemo abatishoboye kuko mbere byasabaga ko bajya kwivuza mu mahanga bagatanga akayabo k’amafaranga ariko ubu bavurirwa kuri Mituelle de Sante.

Ati ” Ni inyungu z’umuturage twebwe tureba nk’umuntu dukwiye guteza imbere mu buzima, intego y’igihugu na MINISANTE ni uko abantu bavurwa bagakira.”

Kuva ku wa mbere w’icyumweru tugiye gutangira kugera ku cyumweru abantu 350 bazabagwa Hernia mu bitaro bya Ruhengeli, Rwamagana, Kabgayi, CHUB na Kabutare.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW