Abepiskopi bo mu Rwanda bari i Roma bakiriwe na Papa Francis nk’uko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika bwabitangaje.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe, 2023.
Kiliziya Gatorika ivuga ko ari mu rwego rw’uruzinduko rwabo i Vatican, ruba buri myaka itanu; aho baba bagiye kuganira n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya.
Ni urugendo rwatangiye kuva tariki 06 -11 Werurwe, 2023 bivuze ko barusoza kuri uyu wa Gatandatu.
Imyaka yari imaze kuba icyenda badakora urwo ruzinduko rwitwa Visite Ad Limina, bakaba baherukaga i Roma muri 2014.
Antoine Cardinal Kambanda asobanura impamvu bari bamaze igihe batajyayo, yagize ati “Ni Papa udutumira. Impamvu byatinze ni uko hari ibihugu atarakira tukagenda dukurikirana, none igihe cyacu cyagera ati u Rwanda ni rwo rutumiwe.”
Yavuze ko ubutumire bwe bwageze ku ba Episikopi bo mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza, 2022.
Indi mpamvu yatumye Abasenyeri bo mu Rwanda bari bamaze igihe batajya i Roma ngo ni Covid-19 yari yarafunze ingendo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW