Nyanza: Abagizi ba nabi bahushije nyirurugo bihimurira ku nka ye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inka ye barayitemye barayikomeretsa

Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bashaka kumutema baramuhusha bihumirira ku nka

Inka ye barayitemye barayikomeretsa

Byabereye mu mudugudu wa  Kayenzi mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza aho mu rugo rwa MUDAHUNGA Faustin  abantu   bamuteye mu rugo rwe bakarwana bakaba bashakaga kumutema.

Kwizera Diogenne umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi mu murenge wa Busoro yabwiye UMUSEKE ko nyir’urugo nawe yakijijwe nuko yirutse

Ati “Faustin ntiyabashije kumenya abo bagizi ba nabi kuko bari bipfutse mu maso gusa barwanye we ariruka, abacitse niko  gutema inka ye.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko  inka yatemwe yari iri mu rugo ,bayitemye ibice bitandukanye ku mubiri barayikomeretsa bikomeye .

Ba Veternaire(abavuzi b’amatungo) bahageze babona kuyivura bitashoboka ngo izakire hemezwa ko ihita ibagwa ari nako byahise bigenda.

Ubuyobozi buvuga ko nubwo hari abakekwa ariko ntawuratabwa muri yombi.

Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko iyo nka itari iya  Girinka ndetse na nyirayo atarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubuyobozi kandi busaba abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwirinda abo bagizi ba nabi.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA & Muhizi Elisée i Nyanza