Umushumba wa Kiliziya Gatolika afite uburwayi mu myanya y’ubuhumekero, Ibiro bye byavuze ko azamara iminsi kwa muganga bamwitaho.
Papa Francis afite imyaka 86 y’amavuko, yatangiye kugira ibibazo byo guhumeka mu minsi ishize nk’uko BBC ibivuga, ariko itangazo ryasohotse rivuga ko atanduye Covid-19.
Vatican ivuga ko bizasaba Papa Francis kumara iminsi kwa muganga kugira ngo yitabweho mu buryo bunoze.
Itangazo kandi rivuga ko Papa Francis yishimiye ubutumwa bwo kumwifuriza gukira agenda yakira, ndetse n’abamuzirikana mu isengesho.
Abashinzwe umutekano we, n’abandi ba hafi kuri Papa baraye ku Bitaro byitwa Gemelli aho Papa ari.
Papa afite gahunda nyinshi muri iki gihe Pasika yegereje, ndetse mu mpera z’ukwezi kwa Kane azasura Hongiriya.
BBC
UMUSEKE.RW