Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guta muri yombi abakozi bane b’Akarere ka Nyanza n’umwe wo mu karere ka Gisagara nyuma y’uko hari ibimenyetso bishya byagaragaye ku byaha bakekwaho, bakaba bari baranatangiye kubisibanganya.
Abatawe muri yombi na RIB ni Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara.
Mu kiganiro umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr.Thierry Murangira yagiranye na UMUSEKE yavuze ko bongeye gutabwa muri yombi nyuma yo gufungurwa by’agateganyo.
Ati “Abo bagabo uko ari batanu bongeye gutabwa muri yombi hashingiwe ku bimenyetso bishya byatahuwe, ndetse bakaba bari batangiye no kubisibanganya.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibyo bimenyetso bishya bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu karere ka Nyanza na Gisagara.
Bariya bose uko ari batanu urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaherukaga kubarekura by’agateganyo muri uku kwezi kwa kane.
Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye RIB iyishyikirize ubushinjacyaha.
Amakuru avuga ko bariya bose bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo, uwo rwiyemezamirimo nawe akaba ari gushakishwa n’ubutabera.
UPDATE: Abakozi bakomeye mu Turere twa Nyanza na Gisagara batawe muri yombi
- Advertisement -
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW