Kuri uyu wa Mbere nibwo Leta y’u Burundi yasohoye imyanzuro ijyanye n’inama yabaye ku wa Gatandatu yiga ku byakozwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Addis Ababa ajyanye no gushakisha umutekano mu burasirazuba bwa Congo, n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Imyanzuro 24 yashwe, UMUSEKE wabahitiyemo iy’ingenzi ijyanye n’ibibazo by’umutekano muke muri Congo, ndetse n’umubano wakonje hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Mu bitabiriye inama yabereye i Bujumbura tariki 06 Gicurasi, 2023 harimo Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN, Antonio Guterres, abakuru b’ibihugu barimo Antoine Felix Tshisekedi wa Congo, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Arc-Ange Touadera wa Central African Republic, Evariste Nyayishimiye wayakiriye na ba Minisitiri b’Intebe barimo Dr Edouard Ngirente w’u Rwanda wahagarariye Perezida Paul Kagame.
Inama y’I Bujumbura yavuze mu myanzuro yayo ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati ya Congo n’u Rwanda, isaba ibihugu gucisha make, bigahosha uwo mwuka mubi ndetse bigakurikira inzira y’ibiganiro iriho.
Mu mwanzuro wa gatatu, iyi nama y’i Bujumbura yashimye Umukuru w’igihugu cya Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, Umuhuza mu bibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda ku ruhare agira mu kunga ibyo bihugu, inasaba ko bikomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Luanda.
Abayobozi kandi bafashe umwanzuro wamagana ibikorwa by’umutwe wa M23 byo gufata ubutaka muri Congo, basaba ko uyu mutwe usubira inyuma ukava aho wafashe hagendewe ku itangazo rya tariki 23 Ugushyingo, 2022 ryaosokeye i Luanda nyuma y’ibiganiro byahuje Congo n’u Rwanda, n’ibyemezo byafatiwe i Nairobi.
Inama y’i Bujumbura yanagaragaje ko itewe impungenge n’uburyo umutekano urushaho guhungabana mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Uyu mwanzuro wa 4 uvuga ko abayobozi banamaganye imitwe y’inyeshyamba irwanira muri Congo irimo Allied Democratic Forces (ADF)-Madina at Tauheed Wau Mujahedeen (MTM), les Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR), Résistance pour un État de Droit au Burundi (RED Tabara), Coopérative pour le développement du Congo (CODECO), Zaire militia na Mai Mai.
Iyi mitwe “Igomba gushyira intwaro hasi nta mananiza, ikitabira inzira yo gutanga intwaro ku bushake, no gusubira mu buzima busanzwe, ku mitwe ikomoka muri Congo.”
- Advertisement -
Imitwe y’inyeshyamba ikomoka mu bihugu by’amahanga, yasabwe kurambika intwaro hasi abayigize bagasubira iwabo.
Inama y’I Bujumbura yasabye urwego rwitwa “Operational Cell of the Contact and Coordination Group” rugamije ko ibibazo bikemuka mu nzira zisanzwe zitarimo imbaraga za gisirikare gukomeza akazi karwo, ruvugana n’imitwe y’inyeshyamba ikomoka hanze ya Congo gukomeza ibikorwa byo kuva mu ishyamba, bigakorwa mu mucyo kandi Leta ya Congo ikabigiramo uruhare.
Undi mwanzuro wa 5, inama y’i Bujumbura yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile mu gace ka Kizimba muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru, mu ijoro rya tariki 03 rishyira iya 04 Gicurasi, 2023 ndetse isaba ko habaho amaperereza yigenga.
Leta ya Congo igakorana n’ingabo za MONUSCO, iza Africa y’Iburasirazuba ziri muri Congo, na Komisiyo yigenga igamije kugenzura ibibera muri Congo, kugira ngo abagize uruhare muri buriya bwicanyi bagezwe imbere y’ubutabera.
Inama y’i Bujumbura kandi yagennye ko inama itaha yiga ku byakozwe ku biteganywa n’aya masezerano ya Addis Ababa yitwa Accords Cadres yazabera i Kampala muri Uganda.
UMUSEKE.RW