Umupolisi wa Uganda yarashe umusirikare

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Polisi ivuga ko yatangiye iperereza

Polisi ya Uganda yatangaje ko irimo gukora iperereza ku iraswa ry’umusirikare ryabereye mu Mujyi wa Mbarara, mu majyepfo y’iki gihugu.

Polisi ivuga ko yatangiye iperereza

Itangazo rya Polisi rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi, 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ari bwo kiriya gikorwa cyabaye.

Umupolisi witwa PC Opio Charles ufite nomero y’akazi, NO.50158  akaba akorera i Mbarara,  yarashe umusirikare witwa CPL Yeremiah Paper, wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF.

Uyu musirikare yakoreraga mu ishami rya Polisi (Ruhengyere Engineering Brigade) riri hafi ya Banki ikorera muri Mbarara.

Polisi ivuga ko amakuru ya mbere avuga ko uriya mupolisi yabanje guterana amagambo n’umusirikare bivamo kumurasa.

Itangazo rivuga ko uriya ukekwaho kurasa umusirikare yatawe muri yombi, akaba afungiye i Mbarara, n’imbunda yakoresheje yayambuwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.

Nta gihe gishize umupolisi wo muri Uganda arashe uwari umuyobozi w’ikigo cy’imari ukomoka mu Buhinde, byo byabereye i Kampala.

Uganda: Umupolisi yarashe urufaya Umuhinde uyobora ikigo cy’imari

- Advertisement -

UMUSEKE.RW