Uganda: Umupolisi yarashe urufaya Umuhinde uyobora ikigo cy’imari

Polisi ya Uganda ikomeje gushakisha PC Wabwire Ivan winjiye mu biro by’umuyobozi w’ikigo cy’imari akamurasa urufaya.

Amashusho ya Camera agaragaza uko igikorwa cyagenze

Ubutumwa bwa Polisi ya Uganda buvuga ko hagikorwa iperereza kur ubu bwicanyi bwabereye ku muhanda w’Inteko Ishinga Amategeko, Rajja Chambers i Kampala.

Abagenzacyaha basuye ahantu umupolisi yarasiye umuyobozi w’ikigo cy’imari ukomoka mu Buhinde, bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi, 2023.

Nk’uko byafashwe mu mashuhso, umupolisi yinjira afite imbunda, akabanza kuvugana n’umuyobozi w’ikigo cy’imari, n’umukozi wo kuri gishet, nyuma Umupolisi agatangira kurasa kuri wa mukozi ndetse n’Umuhinde uyobora ikigo cy’imari, we yahise ahasiga ubuzima.

PC Wabwire Ivan ufite nomero 67029 muri Polisi ya Uganda, byamenyekanye ko yarashe Umuhinde witwa Uttam Bhandari.

Uyu Bhandari yari umuyobozi w’ikigo cy’imari TFS Financial Services, aho PC Wabwire yatse inguzanyo mu mwaka wa 2020.

Polisi ya Uganda ivuga ko Wabwire yatorotse akaba arimo gushakishwa.

Raporo ya Polisi ngo ivuga ko mu myaka itandatu ishize uriya mupolisi byagaragaye ko afite ibibazo byo mu mutwe hajyaho amabwiriza amubuza gukoresha imbunda.

Ubusanzwe ngo yakoraga akazi ko kugenzura amashusho afatwa kuri Camera z’umutekano, (CCTV monitoring center).

- Advertisement -

Ku wa Gatanu mugenzi we babana ngo yagiye gukurikirana ibibazo by’umwana we, asiga imbunda, uriya PC Wabwire niko kuyifata ajya kurasa uriya muhinde witwa Uttam Bhandari.

Polisi ya Uganda ivuga ko PC Mulambo Steven imbunda ibaruyeho yatawe muri yombi, akaba afungiye ahitwa Kireka.

Perezida Yoweri Museeni yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’Abahind emuri rusange, asigara yibaza ibibazo byinshi kuri biriya byabaye.

Ubutumwa bwe, buvuga ko yihanganishije Abahinde, n’umuryango wa Uttam Bhandari, wishwe n’umupolisi witwa Wabwire Ivan.

Ati “Aya makossa yose yashakishwa. Muri iki kibazo hakwibazwa ibibazo byinshi. Ni gute umupolisi utari mu kazi abona imbunda? Yaba yaratwaye imbunda ayikuye aho akorera yahawe uruhushya, akajya kuyikoresha icyaha? Imbunda zibikwa gute kuri Polisi? Haba hari umutekano aho uriya muntu yarasiwe? Kuki ushinzwe kuharinda yemera ko umuntu ufite imbunda yinjira mu nyubako, kandi nta kazi afite ko kuharinda? Icya nyuma ni ukwibaza ku buzima bwo mu mutwe kuri uriya mupolisi. Yaba yarigeze kugira indwara zo mu mutwe? Kubera iki ubuyobozi bwa Polisi butabikurikiranye uko bikwiye?”

Perezida Museveni avuga ko ibisubizo by’ibyo bibazo byafasha mu kumenya icyuho kiri mu nzego z’umutekano.

UMUSEKE.RW